Kapiteni w’Ubudage ukinira Manchester United yakoze ubukwe bitunguranye

Bastian Schweinsteiger umukinnyi wa Manchester United akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubudage yakoze ubukwe na Ana Ivanovic umukinnyi wa tennis ukomoka muri Serbia.

Aba bakinnyi bombi bamenyanye mu mwaka wa 2014 ari na bwo bahise batangira gukundana. Schewinsteiger n’umugore we bakoze ubukwe bose bakubutse mu marushanwa akomeye.

Ana Ivanovic avuye mu irushanwa rya Wembledon ribera mu Bwongereza aho yaviriyemo mu kiciro cya mbere naho umugabo we Bastian Scheinsteiger we yari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Budage anabereye kapiteni mu irushanwa rya Euro bakaba baraviriyemo muri kimwe cya kane basezerewe n’Ubufaransa.


Schweinsteiger n’umugore we Ivanovic

Ubu bukwe bwabaye butunguranye kuko aba bombi batari barigeze babutangaza cyangwa ngo bavuge igihe buzabera. Ubu bukwe bwabereye I Venice, mu Budage aho abageni batambagiraga mu ndege bari kumwe n’inshuti za hafi ndetse n’imiryango yabo.


Schweinsteiger n’umugore we Ivanovic mu bukwe bwabo kuri uyu wa kabiri


Umwe akina Tennis undi agakina umupira w’amaguru


Ubukwe bwabo bwarimo abantu bake

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo