Kwamamaza

Imikino

Kanyankore na Nshimiyimana birukanwe batamaze kabiri mu Mavubi

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Kanyankore na  Nshimiyimana  birukanwe batamaze kabiri mu  Mavubi

Kanyankore Gilbert Yaounde na Eric Nshimiyimana bari bamaze iminsi 4 bahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu Amavubi by’agateganyo bamaze kwirukanwa na Minisiteri y’umuco na Siporo ngo basimbuzwe abandi

Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Kanama 2016, ni bwo aba batoza bombi bahawe inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’uko uwari usanzwe ayitoza McKinstry yari amaze kwirukanwa.

Aba batoza kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kanama 2016 ni bwo bari bamaze no guhamagara abakinnyi 26 bagomba gutangirana umwiherero.

Gusa birangiye uyu mukino batawutoje kuko bamaze guhagarikwa na Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo.

Kanyankore yabwiye Izubarirashe ko byarangiye bamuhagaritse kuko we na Eric bahamagawe na MINISPOC bakabwirwa ko batagitoje Amavubi ku mukino bazakina na Ghana kuko hagiye gushakwa abandi batoza.

MAKURUKI yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa MINISPOC ku murongo wa telefone ariko ntibabasha kutwitaba.

Si ubwa mbere Kanyankore na Eric birukanwe mu Mavubi kuko no mu myaka yashize bagiye bayacamo ariko bakirunwa bidateye kabiri.

IBITEKEREZO

  1. Nukuri coup de chapeau kuri Minispoc kuko barebye kure abakinnyi 11 muri equipe yananiwe gutwara igikombe cyidegembya cyabakinnyibad ashoboye kandi bo batoranije ngo Aimable onesme ndoli yewe nubundi ntabatoza barimo.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza