Kanyankore yahamagaye abakinnyi azajyana muri Ghana biganjemo impinduka

Umutoza wa APR FC akaba n’umutoza w’agateganyo w’Amavubi Kanyankore Girlbert Yaounde yahamagaye abakinnyi 26 bo gukina na Ghana, aba bakinnyi barimo 11 bakinira ikipe ya APR FC iherutse gutakaza igikombe cya giririkare

Iyi kipe irimo impinnduka kuko abakinyi bakina i Burayi nka Iranzi, Ombolenga, Rachid ndetse na Salmon batahamagawe. Emery Bayisenge uherutse kwerekekeza muri Maroc na we ntiyahamagawe ndetse na Rwatubyaye Abdoul ntari kuri uru rutonde.

Iyi kipe kandi yagaragayemo abakinnyi bashyashya bahamagawe bwa mbere mu Mavubi barimo myugariro Nsabimana Aimable, Nkinzingabo Fiston ndetse na Twizerimana Onesme bose bakinira APR FC.

Abandi nka Hategekinama Bonheur umunyezamu wa Kiyovu, Niyonzima Olivier Sefu umukinnyi wa Rayon Sprts na Iradukunda Eric ukinira AS Kigali na bo bahamagawe bwa mbere mu Mavubi makuru.

Tariki ya 24 ni bwo aba bakinnyi bazatangira umwiherero mu gihe umukino uzaba tariki 3 z’ukwezi gutaha kwa cyenda ukaba muri Ghana.

Abakinnyi 26 bahamagawe:

Abazamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Ndoli Jean Claude (AS Kigali) na Hategikimana Bonheur (SC Kiyovu)

Ba myugariro: Rusheshangoga Michel (APR Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Ndayishimiye Celestin (Police FC), Rugwiro Herve (APR FC), Usengimana Faustin (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports) na Nsabimana Aimable (APR Fc)

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (Azam FC, Tanzania), Mukunzi Yannick (APR FC), Niyonzima Haruna (Yanga,Tanzania), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Buteera Andrew (APR FC), Bizimana Djihad (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Nkinzingabo Fiston (APR FC), Habimana Yussuf (Mukura VS) na Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports)

Ba rutahizamu: Twizeyimana Onesme (APR FC), Usengimana Danny (Police FC), na Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya) na Sugira Ernest (AS Vita, DR Congo)

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo