Akarere ka Kamonyi karashaka gufasha ikipe ya Pépinière nubwo itabigasabye

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi aremeza ko ibiganiro byo gufasha ikipe ya Pépinière bihari nyuma yo kuyicumbikira ariko kandi avuga ko Pepiniere itigeze ibasaba ko bayifasha.

Pépinière kuva yazamuka mu cyiciro cya mbere uyu mwaka yavuzweho kwiyunga na kamwe mu turere two mu Ntara y’amajyepfo.

Habanje kuvugwa Muhanga, Pépinière ngo yagombaga kwivanga na AS Muhanga zikitwa Muhanga FC hanyuma iyi kipe igafashwa n’Akarere ka Muhanga ariko birangira impande zombi zitumvikanye.

Akarere ka Kamonyi niko kahise gakurikiraho kavugwa ko gashobora gufasha ikipe ya Pépinière ndetse iyi kipe ihita inanimukirayo iva I Kigali ijya kuba i Kamonyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Udahemuka Aimable avuga ko inzego z’aka karere zigiye kuganira kugirango zirebe uko zayifasha ngo kuko bashaka guteza imbere imikino n’imyidagaduro muri aka Karere.

Ati "Ibyo rero byazatekerezwaho. Hari inzego, hari inama njyanama y’Akarere, hari n’ishami rishinzwe imikino mu Karere , hari natwe ubuyobozi bw’Akarere. Ibyo byazatekerezwaho kuko ingengo y’imari yo yamaze gutorwa kandi ikipe burya kuyitunga nabyo ntabwo bipfa koroha birahenda ariko tuzabitekerezaho kuko no mu nshingano dufite no mu byo twiyamamaje tuvuga ni uguteza imbere imikino n’imyidagaduro.”

Uyu muyobozi ariko avuga ko Pépinière itigeze ibasaba kuyifasha n’ubwo bari mu biganiro byo kubikora.

Ati:”Ntabwo babidusabye ariko turacyaganira. Icya mbere twabanje gukora ni ukubatiza aho bakorera imyitozo hanyuma nabo bazana ikipe iza gutura mu Karere, ibyo rero bizaganirwaho.”

Pépinière itozwa na Kayiranga Baptiste umutoza uzwi cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Kuri uyu wa Gatandatu yanganyije na Rayon Sports ibitego 2-2 mu mukino wa gishuti.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo