Kagere Meddy ari hafi gusesekara mu ikipe y’uwahoze atoza Rayon Sports

1

Nyuma yaho gusubira muri Gor Mahia byangiye, rutahizamu wahoze akinira ikipe y’igihugu Amavubi, Kagere Meddy ari hafi gusinyira ikipe ya AS Leopards itozwa na Ivan Minnaert wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports.

Umuyobozi w’iyi kipe Dan Mule yatangaje ko Kagere ari mu bakinnyi ba mbere iyi kipe yifuza kandi ko bari gushyiramo ingufu ngo uyu mukinnyi abasinyire vuba.

Yagize ati:”Kuri Kagere ibiganiro biragenda neza cyane biri mu nzira nziza kandi dufite icyizere ko tuzamubona dushobora kurangizanya ku wa mbere tugahita tubibabwira.”

N’ubwo iyi kipe byatangajwe ko yamaze kugura abakinnyi babiri bo muri Rayon Sports, ari bo Ismailla Diarra na Imanishimwe Emmanuel, gusa aba bakonnyi bo ntibari mu bakinnyi 3 uyu muyobozi yavuze ko yamaze kugura.

Abakinnyi Dani Mule yemeje ko ikipe ya AS Leopards yamaze kugura, barimo uwitwa Otieno Ian, Bernard Mangoli na Edwin Wafula.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo