Kagame Cup: Abakinnyi basabwe kuzirikana itariki y’amatora

Abakinnyi barimo gukina imikino ya nyuma y’irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup basabwe gukina baharanira gutwara ibikombe ariko kandi basabwa guhora bazirikana itariki y’amatora ntibazayibagirwe.

Iri rushanwa rigeze ku rwego rw’intara amakipe yabaye aya mbere mu ntara zabo akaba yarahurijwe mu matsinda , ikipe zabaye iza mbere mu Ntara y’Uburasirazuba zari zaje i Kigali gukina n’izabaye iza mbere mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.

Abakobwa bari bahagarariye Uburasirazuba bavuye mu Karere ka Kirehe banganyije n’aba Kicukiro bari bahagarariye Umujyi wa Kigali. Naho mu bahungu abari bahagarariye umujyi wa Kigali batsinze abahungu bari bahagarariye Uburasirazuba igitego kimwe ku busa.

Mbere y’uko iyi mikino yombi itangira abayobozi batandukanye batanze ubutumwa bwari bugenwe abakinnyi n’abandi bitabiriye iyi mikino.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza unafite siporo mu nshingano yasabye abakinnyi gukina ariko ntibizabatware ngo bibagirwe itariki ya 4 Kanama 2017, umunsi wo gutora Perezida w’igihugu.

Yagize ati: ”umukino wanyur wari utangaje, wari uhambaye kandi mukomereze aho burya gukina ni kimwe ariko no kuba uri umuhanga mu byo ukora ni ikindi. Ubundi ikigamijwe muri iyi mikino ni ukugirango dusabane no kwagura imibanire myiza intara n’iyindi.

Ikindi kandi mwibuke ko ubu mu gihugu hose turi mu gihe cyo kwitegura itora ry’umukuru w’igihugu, ubwo rero nk’urubyiruko ni ibintu byanyu nimukina mujye mwibuka ya tariki ya 4 Kanama 2017! buri wese yiyibutse nyabuneka mutazaba mwagiye gukina mukibagirwa gutora n’ubwo byose ari byiza ariko muzahabe kandi mubyitwaremo neza.”

Iyi mikino kuri uyu wa gatanu irakomereza mu karere ka Huye hakinwa imikino yo mu rindi tsinda ririmo intara y’Amajyepfo ndetse n’amajyaruguru.



Visi Maya w’umujyi wa Kigali n’abandi bayobozi bitabiriye iyi mikino




Abakinnyi basabwe kuzirikana itariki y’amatora

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo