KIYOVU SPORTS ikomeje kwerekeza ibirenge mu cyiciro cya 2 nyuma yo gutsindwa na POLICE

Umukino w’umunsi wa 26 wa Azam Rwanda Premier League (ARPL) Kiyovu Sport yari yakiriyemo Police Fc ku mumena, urangiye itsinzwe ibitego 2-1 imbere y’abafana bayo bikomeza kuyigabanyiriza n’amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere umwaka utaha.

Ikipe ya Kiyovu Sport ikaba yari yaratsinze Police Fc umukino ubanza ibitego 2-1 mu mukino Police yari yakiririye ku Kicukiro.

Kiyovu Sport ihagaze ku mwanya wa 13 kugeza ubu n’amanota 25 irusha amanota 2 Marine Fc iyikurikiye ikarusha 4 Gicumbi Fc iri kumwanya wa 15 ikaba yari iherutse gukura amanota 3 i Nyagatare aho yari yatsinze Sunrise ibitego 2-1.

Mu gihe shampiyona iri kubura iminsi 4 ngo irangire Kiyovu Sport ikomeje kugana habi no gukomeza gutakaza ikizere cyo kuba yazaguma mu kiciro cya mbere umwaka utaha kuko ubu iri kurusha amanota 4 ikipe ya 15 ariko ikaba iri imbere ho umukino 1 ku makipe yombi uko ari 3 ayiri inyuma.

Uyu mukino ukaba waje gutangira ubona ko Kiyovu iri gukinira ku gitutu inafite igihunga kinshi, aho Police Fc itatindiganije ku munota wa 5’ gusa w’umukino Biramahire Christophe Abeddy yateretsemo igitego cya mbere kinafungura amazamu.

Ikipe ya Police Fc ntiyarekeye aho kuko yakomeje gusatira izamu rya Kiyovu ryari ririnzwe na Nzeyurwanda Djihad, aho ku munota wa 17’ na none Biramahire yaje gusiga abinyuma ba Kiyovu agaterekamo igitego cya 2 kuri we yewe kikaba cyari na kiza.

Kiyovu Sport wabonaga ko yagowe n’igice cya mbere yahise itangira guturisha umukino cyane ko Mutarambwirwa Djabir uherutse kugirwa umutoza wungirije yahise atangira guhaguruka aha abasore ba Kiyovu amabwiriza unabona ko ababwira gutuza bagakina umukino wabo byaje no gutuma igice cya mbere kirangira ari bya bitego 2-0.

Igice cya kabiri cyaje gutangira ubona ko Kiyovu Sport yagarutse mu mukino aho yahise itangira kwiharira umupira kurusha Police Fc aho yahise itangira kotsa igitutu izamu ryari ririnzwe na Nzarora Marcel, bigeze ku munota wa 58’ rutahizamu wa Kiyovu yaje gukorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina rwa Police ariko umusifuzi Louis ntiyatanga penaliti.

Kiyovu sport yakomeje gusatira izamu rya Police cyane aho ku munota wa 65’ baje kubona Free Kick ku ikosa ryari rikozwe na myugariro Twagizimana akaba na captain wa Police, iyi free kick yaje guterwa neza na Francis Moustafa umuzamu Nzarora ntiyarabukwa igitego cya mbere kiba kirabonetse ku ruhande rwa Kiyovu Sport.

Kiyovu sport nyuma y’iki gitego yakomeje gusatira aho yaje kubona amahirwe agera kuri 3 aho hari imipira 2 yagiye ikubita ku mutambiko w’izamu, umukino waje kugera ku munota wa 90’ ntayindi mpinduka ibayemo ku bitego Kiyovu itakaza uyu mu kino itsinzwe ibitego 2-1 imbere y’abafana bayo.

Kugeza ubu Kiyovu Sport ikaba ihagaze ku mwanya wa 13 n’amanota 25 mu mikino 26 ya shampiyona naho ikipe ya Police Fc ikaba yahise ifata umwanya wa 2 n’amanota 51 inganya na APR Fc.

Dore abakinnyi bari babanjemo ku mpande zombi kuri uyu munsi:
*Kiyovu Sports: Nzeyurwanda Djihad, Ngirimana Alexis, Hakim Compaore, Yamin Salum,Ngarambe Ibrahim,Niyitegeka Idrissa, Mustafa Francis, Harerimana Jean Claude,Havugarurema Jean Paul, Nizeyimana Jean Claude, Coulibary Ibrahim

*Police FC: Nzarora Marcel, Mpozembizi Mouhamed, Muvandimwe JMV, Twagizimana Fabrice, Ngendahimana Eric, Habimana Hussein, Mwizerwa Amini, Nizeyimana Mirafa, Mico Justin, Biramahire Abeddy, Usengimana Danny


David K. Mugaragu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo