Kwamamaza

Imikino

Jyewe mbona uyu mwaka uzandemerera cyane-Nduhirabandi utoza Marines Fc

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Jyewe mbona uyu mwaka uzandemerera cyane-Nduhirabandi utoza Marines Fc

Umutoza w’ikipe ya Marines FC Nduhirabandi Abadoul Calim bakunze kwita Coka aratangaza ko we ku giti cye afite impungege z’uko uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira uzamuremerera cyane n’ubwo ikipe ye muri rusange nta kibazo ifite.

Uyu mutoza usanzwe uzwiho gutoranya abana bakiri bato akabazana mu ikipe kandi bakitwara neza avuga ko n’uyu mwaka ariko yabikoze. Gusa avuga ko uyu mwaka awufitiye impungenge mu kiganiro yagiranye na Isango Star.

Ati:”Jyewe uko mbibona ndabona uyu mwaka uzandemerera cyane, impamvu nazayitangaza mu minsi iri imbere ariko jyewe uko mbibona mbona uyu mwaka uzangora cyane.”

Nduhirabandi avuga ko abakinnyi afite bose ari abana badafite uburambe kuko bose ngo bakinaga mu cyiciro cya kabiri.

N’ubusanzwe ariko Marines FC n’uyu mutoza wayo basanzwe bafata abana bakiri bato bakabazamura bakaba aribo bakinisha shampiyona kandi bikabahira bakitwara neza.

Ati "Ku bijyane n’ikipe yo ishobora kuzaba nziza ikagira n’isura nziza kurenza n’izashize ariko ndavuga jyewe ku giti cyange bitewe n’impamvu zimwe na zimwe zitandukanye. Ni njyewe nk’umutoza bishobora kugora naho ku bijyanye n’ikipe ho bishobora kutayigora ariko jyewe nk’umutoza uyu mwaka ushobora kungora cyane.”

Uyu mutoza avuga ko ikizava muri izi mpungenge aricyo kizamuha umwanzuro wo kuva muri iyi kipe ati:”Sindagera muri icyo kigero (kugenda) gusa icyerekezo kizavamo nicyo kizampa gutekereza ibindi ariko ndacyari muri Marines, ndarwana nabyo ndebe ko dushobora gukomeza kugira isura nziza y’ikipe yacu.”

Muri shampiyona yashize Nduhirabandi Coka n’ikipe ye ya Marines barangije ku mwanya wa 10 n’amanota 33 anazamura abakinnyi barimo Nsabimana Aimable na Itangishaka Blaise bahise bajya muri APR FC.

IBITEKEREZO

  • theo Yanditse:

    hhh apr oyee

  • jena Yanditse:

    Abdoul kalim

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza