Rayon Sports yo mu myaka ya 1980:Juma Para arasobanura ibigwi by’ikipe yakiniraga

2

Juma Para wakiniye ikipe ya Rayon Sports na Etincelles, avuga ko ubwo yakiniraga ikipe ya Rayon Sports yari ikipe ifite abakinnyi bakomeye banayifashije gutwara ibikombe bitandukanye.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na BBC, Juma Para uvuka I Rubavu wubatse izina mu mupira w’amaguru mu myaka ya cyera yasobanuye uko yatangiye gukina.

Ati:”Jyewe ubundi natangiye umupira mu mwaka wa 1969, ntangirira mu cyiciro cya kabiri mu mwaka wa 1976 njya muri Rayon Sports. Nagumyemo nyuma muri 1983 nza muri Etincelles. Rayon Sports niyo nakinnyemo imyaka myinshi.”

Juma Para w’imyaka 64 avuga ko Rayon Sports yo mu gihe cye yari ifite abakinnyi bakaze bose.

Ati:”Muri Rayon Sports twari dufite umukinnyi witwa Ndiki, twari dufite Semukanya ,twari dufite Poku twari dufite Ronger twari dufite Murenzi Casim, twari dufite abakinnyi benshi. Abakinnyi bose ba Rayon Sports bari bakaze.”

Mu gihe cya nibwo Rayon Sports yatwaye igikombe cya Trophe Habyarimana burundu nk’uko abisobanura gusa ngo gutsinda Panthere byari ingorabahizi.

Ati:”Mu mwaka wa 1981 nibwo twagitwaye burundu. Twari tumaze kugitwara kabiri ubwa gatatu Rayon Sports turakijyana burundu ariko rimwe Kiyovu yigeze kukitwambura , ni nabwo naje muri Etincelles tumaze kujyana igikombe burundu."

Akomoza ku mikino yakinnye akumva iramushimishije, yagize ati "Imikino yadushimishije muri Rayon Sports ni myinshi, ndibuka igihe kimwe muri 1981 twari twakinnye na Panthere Noire idutsinda ibitego bibiri ku busa, turahindura mu gice cya kabiri tubatsinda ibitego 4 kuri 2 dutwara shampiyona , tuza gutwara n’icyo gikombe cya trophe Habyarimana bidutera ishema cyane.”

Avuga ko yagiye muri Etincelles kuko yari ikipe y’iwabo kandi ngo cyera ntibakiniraga ubukire ahubwo bakiniraga ishyaka.

Ati:”Navuye muri Rayon Sports nza muri Etincelles kuko ni ikipe y’iwacu aho navukaka baranguze bampa akazi nza kubona n’ikibanza ndubaka kugeza n’ubu ntuye iwanjye . umupira wa cyera burya ntabwo twakiniraga ngo kugirango ube umukire cyangwa ubone amafaranga oya.

Umupira wa cyera twakiniraga ishyaka, wagiraga ishyaka watsinda abantu bose bakagukunda bakakumenya. Dore nk’ubu muri jenoside bafashe umugore wanjye bagiye kumwica ariko bamenye ko ari umugore wange Juma Para baramureka ntibamwic. Yego twatanze n’amafaranga kugirango bamureke ariko n’izina ryange ryatumye arokoka.”

Juma Para avuga ko we na bagenzi be bakanyujijeho bababazwa n’uko inzego z’umupira w’amaguru mu Rwanda zitabaha agaciro nyamara ngo mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi bajyaga bahabwa amakarita abinjiza kuri buri mukino wabaga ku buntu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo