Jose Mourinho yahaye ubutumwa bukomeye Pep Guardiola bagiye kongera guhangana

Umutoza mushya wa Manchester United Jose Mourinho yatangaje ko we na mukeba we umutoza mushya wa Manchester City Pep Guardiola bose bashobora kuzabura igikombe igihe umwe azibanda k’uwundi n’ikipe atoza aho guha umwanya shampiyona bazaba bari gukina.

Si ubwa mbere aba bagabo bagiye gutoza basa n’abahanganye kuko baramenyeranye cyane kuko no muri Espagne, Mourinho yatozaga Real Madrid mu gihe Pep we yatozaga FC Barcelona, amakipe azwiho guhora ahanganye none bongeye guhurira mu makipe yo mu mujyi umwe na yo ahora ahanganye.

Mourihno yagize ati”mu myaka ibiri Pep nanjye twari kumwe muri shampiyona ntoza Real Madrid atoza FC Barcelona. Mu bihe nk’ibi imiterere y’umuntu ku giti cye ishobora kugira ibyo ihindura. Ariko muri shampiyona y’u Bwongereza ninta umwanya wanjye kuri Manchester City na Pep na we akantaho umwanya na Manchester United igikombe kizatwarwa n’undi utari twe.”

Mourinho akaba yasoje iki kiganiro yahaga urubuga rwa Manchester Evening abwira Guardiola kuza aje guhangana n’amakipe, ataje guhangana n’umuntu ku giti cye.

Amakipe ya Manchester United na Manchester City ni amakipe ahora ahanganye kuko aba mu mujyi umwe, gusa ntihakundaga kugaragara ihangana ry’abatoza bayo, ariko bitewe n’uko aba batoza basanzwe bazwiho guhangana ubwo bari muri Espagne, abantu benshi biteze uguhangana gukomeye kwabo no muri iyi shampiyona y’Ubwongereza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo