Mckinstry ngo ntiyiteguye kwirukanwa cyangwa kwegura nyuma yo kuva mu irushanwa

4

Jonathan Mckinstry mu kiganiro n’itangazamakuru

Nyuma yo gutsindirwa na Mozambique mu maso y’abanyarwanda ibitego 3-2, Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Jonathan Mckinstry yatangaje ko yizeye ko adashobora kwirukanwa kubera iyi nsinzwi kuko n’ubundi ngo yatangiye aya majonjora nta cyizere abanyarwanda bafite cy’uko ikipe y’Amavubi yajya mu gikombe cy’Afurika.

Icyizere cyo kuba u Rwanda rwajya mu gikombe cy’Afurika cyahise kirangirira ku mukino wa Mozambique ndetse binavuze ko gukina umukino wa Ghana mu kwezi kwa 9 bizaba ari ukurangiza umuhango ku ikipe y’u Rwanda Amavubi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza Jonathan Mckinstry yatangaje ko atiteguye gusezera cyangwa ngo yirukanwe kuko n’ubundi yatangiye amajonjora benshi mu banyarwanda batizeye ko Amavubi yakwerekeza muri Gabon umwaka utaha wa 2017.

Ubwo yari abajijwe niba adafite ubwoba bwo kwirukanwa cyangwa ashobora kwegura yasuje ati”sintekereza ko ibyo byambaho, ndibuka nkigera mu Rwanda ninjye muntu wavuze ko nshaka gutwara u Rwanda mu gikombe cy’Afurika ariko buri umwe wese yancaga intege avuga ko rutajyayo.”

Yakomeje avuga ko abanyarwanda nabo ubwabo nta kizere bari bafite na mbere bityo ngo arumva atakirukanwa cyangwa ngo yegure.

Ikindi, uyu mutoza yavuze ko n’ubwo u Rwanda rusezerewe ngo hari byinshi abakinnyi bungukiye muri aya marushanwa ndetse ko bagiye gukomeza kwitegura neza amarushanwa ari mbere harimo CHAN, CECAFA ndetse n’igikombe cya Afurika cyo muri 2019, kandi ngo aho hose aracyafite amahirwe yo kujyanayo Amavubi.

Kugeza ubu u Rwanda rusezerewe muri aya marashuranwa ari urwa 2 mu itsinda H n’amanota 6 runganya n’ibirwa bya Maurice mu gihe Ghana ari iya mbere n’amanota 10, mozambique ikaba iya nyuma n’amanota 4.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. IBI NA AGASUZUGURO KABSA UMUNTU ARATSINDWA AKAVUGA GURTYA KOKO AMAVUBI NDABONA YARIYEMEJE KUBABAZA ABANYARWANDA GUSA ESE UBUNDI UYU MUTOZA YAJE GUTOZA U RWANDA HAKURIKIJWE IKI?NGAHO TUBWIZANYE UKURI TUREBE UWO YASIMBUYE TUMUGERARANYE NUYU TURAHITA TUBONAKO MURI FERWAFA HARIMO RUSWA NI BINDI BINTU UMUNTU ATAPFA KUMENYA BYOSE DEGOULE YIHISHE INYUMA ARIKO ABAGENERWA BIKORWA NDAVUGA ABANYARWANDA BAHISHWE MBABWIZE UYU MUGABO AZASIGA FOOTBALL YU RWANDA AYISHE KUBURYO BUFATIKA PEEEEE IKINDI KANDI JYE KINTERA AGAHINDA NUKUNTU ARI UMUNYAGITUGU MU MVUGO ZE WUMVA AKORA IBYO ASHAKA KANDI KU NTANUWAMUHAGARIKA REKA DUTEGEREZE TUREBE GUSA TWE ABAKUNZI BARUHAGO NYARWANDA TURABABAYE NUKURI MU RWANDA IZINDI NZEGO ZOSE ZIYOBOWE MU MUCYO ARIKO SINZI IKIBURA MURI RUHAGO YACU MANA YABANYARWANDA TABARA IYI RUHAGO NDAKWINGINZE

  2. ariko se niba umutoza yarakoze akazi ke bikaba byaranze mwagirango ajye no mukibuga akine?
    umwarimu ko yigisha bamwe bagatsinda abandi bagatsindwa biba bivuze ko atazi kwigisha se?

  3. Ubundi abantu bintakoreka basigaye mu Rwanda ni Degoir na Johnathan, nibo birirwa barya imitsi yabanyarwanda ukobishakiye, nibo bumvako kuba Amavubi atsinzwe ntacyobivuze batitaye kumamiliyoni abagendaho yakabaye haribindi bikorwa bifitiye akamaro abanyarwanda akoreshwamo, ariko bigeze inkundamugayo bakweduye ibifu byokumunga imitsi yabanyarwanda

Tanga Igitekerezo