Kwamamaza

Imikino

Jimmy Mulisa ntiyumva impamvu yitwa umwana ari uko yaje gutoza Amavubi

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Jimmy  Mulisa ntiyumva impamvu yitwa umwana ari uko yaje gutoza Amavubi

Umutoza mukuru w’Amavubi w’agateganyo Jimmy Mulisa aratangaza ko atangazwa n’abantu biganjemo abanyamakauru bavuga ko ari umwana mu butoza, kandi ngo amaze imyaka 16 mu mupira w’amaguru.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Amavubi yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino wa Ghana, uzaba tariki ya 3 Nzeli 2016.

Muri iyi kipe hamaze iminsi humvikanamo igisa n’akavuyo ko guhinduranya abatoza bya hato na hato kuko mu cyumweru kimwe gusa Amavubi yahinduriwe abatoza inshuro ebyiri.

Kugeza ubu iyi kipe yahawe Jimmy Mulisa nk’umutoza mukuru ndetse akungirizwa na Mashami Vincent.

Jimmy Mulisa avuga ko abavuga ko akiri umwana baba birengagije ko amaze imyaka irenga 16 mu mupira ariko kandi agatangazwa nuko yarangije gukina bamwita umusaza ariko ubu akaba yitwa umwana, ibintu ngo akunze kumva mu banyamakuru.

Ati :”Mbyumva muri mwe abanyamakuru, burya iyo umaze imyaka irenga 16 mu mupira ubwo ni uburambe, igihe narangizaga gukina mwanyitaga umusaza ariko ubu ntangiye gutoza nabaye umwana. Iyo baguhaye inshingano nk’umupira ubanza ukareba umuntu mugiye gukina uko akina ukanareba uko uzitwara kandi igihe nari umutoza wungirije twarabikoraga ndabizi.”

Kuri we, Jimmy ngo yumva ari icyubahiro yahawe kuba yarabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe y’igihugu akaba ahise anagirwa umutoza mukuru wayo.

Ku munsi wa mbere w’imyitozo, umutoza Mulisa ubutumwa yahaye abakinnyi ni ukwita ku myitozo bategura neza umukino wa Ghana aho kumva ibivugwa n’abanyamakuru.

Ati: ” Ikintu nababwiye, nababwiye yuko mureka kumva ibintu nabi, mwebwe abanyamakuru hari ukuntu muvuga ko hari igitutu gihari, ...bahinduye abatoza ariko abakinnyi bo bameze neza. Mbere na mbere mwamaze gutangaza yuko bagiye kudutsinda, ariko kuri twe ni motivation kuri jyewe ndetse no ku bakinnyi, n’abakinnyi na bo barabizi ko iyo ugiye gukina na Ghana hari aba scout benshi bakurikira abakinnyi bo muri Ghana, ubwo rero ushobora kugira umukino mwiza ugasanga ubonye amahirwe bakagukunda bakakujyana i Burayi ”

Jimmy Mulisa kandi uretse kuba yahawe Mashami ngo amwungirize, na we yahise anongeramo Habyarimana Innocente mu bakinnyi bari bahamagawe.

Jimmy Mulisa yabaye ushinzwe ibya tekiniki mu ikipe ya Sunrise mu mpera za 2015 asimbuye Jean Marie Ntagwabira.Avuye muri Sunrise ashingwa ibya tekinike muri FERWAFA, mu Ukuboza 2015 Mulisa yasimbuye Mashami Vincent nk’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza