Kwamamaza

Imikino

Jimmy Mulisa yagaragaje lisite ya nyuma y’abakinnyi ajyanye guhangana na Ghana

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Jimmy Mulisa yagaragaje lisite ya nyuma y’abakinnyi ajyanye guhangana na Ghana

Umutoza w’ikipe y’igihugu by’agateganyo Jimmy Mulisa yashyize hanze abakinnyi 18 ajyanye guhangana na Ghana ku mukino bafitanye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3/9/2016

Abakinnyi bagiye n’ubundi basaga nk’aho aribo bari bitezwe kugenda ukurikije uko uyu mutoza yakoreshaga imyitozo.

Abakinnyi nka Ndoli umwe mu bafite amateka n’uburambe muri iyi kipe y’igihugu ntibyamubujije ko asigara hagenda umunyezamu Nzarora Marcel nk’umusimbura wa Bakame.

Undi mukinnyi watunguranye agasigara ni Usengimana Danny rutahizamu wa Police FC warangije shampiyona afite ibitego byinshi ariko akaba ataje mu bakinnyi 18 Mulisa yajyanye, naho Bizimana Djihad umukinira APR FC nawe yasigaye kuko Niyonzima Ally asa n’umaze kumutwara umwanya mu ikipe y’igihugu.

Umutoza Jimmy Mulisa asa n’uwaciye amarenga y’uko agiye kugarira cyane kuko yatwaye ba myugariro bo hagati 4 barimo 2 ba APR FC Rugwiro na Faustin ndetse na Thierry na Fiston ba Rayon Sport.

Abo bakinnyi ni

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sport) & Marcel Nzarora (Police Fc)

Bamyugariro: Rusheshangoga Michel (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR Fc), Ndayishimiye Celestin (Police Fc), Munezero Fiston (Rayon Sports), Rugwiro Herve (APR Fc), Usengimana Faustin (APR Fc) na Manzi Thierry (Rayon Sports)

Abo hagati: Mugiraneza Jean Baptista (Azam Fc), Mukunzi Yannick (APR FC), Niyonzima Ally (Mukura VS), Niyonzima Haruna (Young Africans), Nshuti Savio Dominique (Rayon Sports), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc) na Habyarimana Innocent (APR Fc)

barutahizamu: Sugira Ernest (AS Vita) na Jacques Tuyisenge (Gor Mahia)

Abasigaye

Ndoli Jean Claude, Kayumba Soster, Bizimana Djihad, Butera Endrew, Twizerimana Onesme na Usengimana Danny.

IBITEKEREZO

  • edson Yanditse:

    abanyarwanda mbifurije amahigwe nimigisha (4-0)

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza