Jimmy Mulisa yagizwe umutoza mukuru wa APR FC

4

Ikipe ya APR FC yatangaje ko yamaze gufata icyemezo cyo guha akazi umutoza Jimmy Mulisa akaba umutoza mukuru wayo asimbuye Kanyankore Girbelt Yaounde nyuma y’amezi 2 iyi kipe itagira umutoza Mukuru.

Kuva Kanyankore yirukanywe muri Nzeri uyu mwaka APR FC yari itaramusimbuza kuko yari igitozwa n’umutoza wungirije Rwasamanzi Yves.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Ugushyingo 2016 APR FC yatangaje ko aka kazi kahawe Jimmy Mulisa wari usanzwe ari umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi.

APR FC ibicishije ku rubuga rwayo rwa interineti yatangaje ko yamaze kwerekana uyu mutoza nk’umutoza mukuru wayo.

APR FC ikomeza ivuga ko Jimmy Mulisa yishimiye izi nshingano ndetse anashimira ubuyobozi bwa APR FC bwamuhisemo bukamuha aka kazi. Ariko kandi Jimmy Mulisa ngo yanaganiriye n’abakinnyi anabasangiza amateka ye ubwo yakiniraga iyi kipe y’ingabo abasaba kugira ikinyabupfura.

Jimmy Mulisa yakiniye APR FC guhera mu mwaka wa 2002 kugeza mu mwaka wa 2005 muri icyo gihe ikipe ya APR FC yakoze amateka isezerera Zamalekh yo mu Misiri mu mwaka wa 2003.

Jimmy Mulisa yavuye muri APR FC yerekeza mu gihugu cy’Ububiligi mu ikipe ya RAEC Mons nyuma aza kwerekeza mu yandi makipe, Mulisa kandi yanakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse yari ari mu bakinnyi bakinnye igikombe cya Afurika cya 2004 ari na cyo rukumbi u Rwanda rumaze kwitabira.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Jimmy ndamwemeye kbs!bamuhe igihe abanze anatsindwe ubundi yiyubakire ikipe kndi yikorere igura byibura azabazwe umusaruro!!!!!!

  2. Andika Igitekerezo Hano:Twishimiye uyumutoza Jimmy kuko azi amateka ya APR FC kdi tunamusaba akomeze atere intambwe yigirambere intego nugutsinda!

Tanga Igitekerezo