Jimmy Mulisa ni we mutoza mushya w’Amavubi

Mulisa Jimmy usanzwe ari umutoza wungrirje mu ikipe y’igihugu Amavubi ubu yagizwe umutoza mukuru wayo asimbura McKinstry wirukanywe.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umuco na Siporo Lit Col Rugambwa Patrice yabwiye the NewTimes ko Mulisa ari we ugiye kuba afite ikipe y’igihugu by’agateganyo akaba ari na we uzakina umukino u Rwanda rufitanye na Ghana tariki ya 3 Nzeli 2016.

Jimmy Mulisa avugana na MAKURUKI yirinze guhakana iby’uko yagizwe umutoza w’Amavubi ariko avuga ko ntawe urabimubwira bityo ko nta makuru abifiteho.

Jimmy Mulisa ariko yaniteguraga kujya kwiga mu Budage ngo akorere Licence A ya UEFA, yabwiye MAKURUKI ko agitegereje igisubizo cya nyuma kuko yamaze gutanga umwirondoro we (CV) bakamusaba kwishakira bumwe mu bufasha burimo na tike gusa ngo yabicishije muri Minsiteri kuri ubu ngo ategereje igisubizo.

Mulisa Jimmy ni umwe mu bakinnyi bajyanye u Rwanda mu gikombe cya Afurika mu mwaka wa 2004.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo