Ivan Minnaert yageze mu Rwanda kwinjizwa mu buyobozi bwa Rayon Sports

Uwahoze atoza ikipe ya Rayon Sports, Umubiligi Ivan Minnaert ubu ari mu Rwanda aho yaje mu biganiro na Rayon Sports byo kuyibera umuyobozi wa Sports no kuyikurikirana mu buzima bwa buri munsi ayifasha gushaka amikoro.

Ivan Minnaert yavuye muri Rayon Sports muri Gashyantare uyu mwaka yari umutoza wayo yerekeza muri Kenya muri AS Leopards nyuma yo kuvuga ko Rayon Sports ifite ibibazo by’amikoro.

Uyu mutoza ariko nyuma yaje kwirukanwa muri AS Leopards yo muri Kenya kubera umusaruro muke.

Minnaert avuga ko yamaze gutangira ibiganiro n’umuryango wa Rayon Sports yagize ati:”Nibyo twatangiye ibiganiro byo gushaka uko twakorana twatangiye ibiganiro. Ik’ingenzi ni ugukora umushinga wagutse kugirango Rayon Sports ikomeze itere imbere iniyubake. “

Ivan yavuze ko yavuye muri Rayon Sports ibintu bitameze neza hari ibibazo byiganjemo iby’amikoro ari nayo mpamvu yagiye nabi gusa avuga ko ubu baje ngo bashake ibyateza imbere iyi kipe .

Minnaert avugana na Flash fm yavuze ko ibi biganiro birimo n’umuterankunga Skol. Ati:” Ni ibiganiro birimo n’umuterankunga Skol ntabwo ari Rayon Sports gusa ni ibintu byagutse ni ugutegura Rayon Sports nziza y’ahazaza .”

Musabende Ange Claudine umuvugizi w’umuryango wa Rayon Sports yabwiye Makuruki.rw ko Ivan Minnaert aje gukurikirana ubuzima bw’iyi kipe ndetse no kuyishakira amasoko kuko ngo abasanzwe babikora basanzwe bafite indi mirimo bakora ibatunze.

Ati:”Ubundi turashaka umuntu uzajya ukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe kuko abantu bo muri komite babikoraga ni abakoranabushake bafite indi mirimo ibatunze basanzwe bakora , rimwe na rimwe bigatuma hari ibintu bitagenda neza nk’uko byakabaye bigenda bibaye bifite umuntu ubishinzwe. Ubwo rero nibyo aje gukora ndetse no kuzajya adufasha gushaka amasoko gusa ntituragirana ibiganiro.”


Ivan Minnaert aheruka mu Rwanda ari umutoza mukuru wa Rayon Sports yungirijwe na Masudi Djuma.

Musabende yavuze ko ibiganiro biba vuba kuko Minnaert ari mu Rwanda.

Ati:”Ibiganiro isaha n’isaha byaba kuko ubu ari mu Rwanda, tuzabisobanura neza nyuma ariko urwego rw’ibyo dushaka ko azadukorera ni ibintu tuzi ko afitiye ububasha.”

Musabende yamaze impungenge abavuga ko Ivan Minnaert yazavangira abatoza ba Rayon Sports, avuga ko imirimo yabo ntaho izaba ihuriye kuko ngo Minnaert azaba aje gukora zimwe mu nshingano zakorwaga n’abayobozi kandi bakaba batabangamiraga abatoza.

Uyu mubiligi Ivan Minnaert na mbere akiri mu Rwanda atoza Rayon Sports yari yaratangiye kuyishakira amasoko, yanagiye yumvikana kenshi avuga ko azagaruka mu Rwanda kuko hari imishinga yasize atarangije.

U bu buryo Rayon Sports ishaka kuyoborwamo busa nk’aho aribwo bugezweho muri iyi minsi mu makipe yateye imbere guha ababifitiye ubushobozi bazi ibyo kuyobora umupira w’amaguru bagakurikirana ubuzima bw’ikipe bwa minsi yose ariko bagakora nk’abakozi bahembwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo