Kwamamaza

Imikino

Abanyamakuru ba Sports batangiye gutabariza Hategekimana Gangi urembye

Yanditswe

kuya

na

Kayiranga Ephraim
Abanyamakuru ba Sports batangiye gutabariza Hategekimana Gangi urembye

Abanyamakuru ba Sport mu Rwanda bibumbiye muri AJSPOR (Association des Journalistes Sportifs au Rwanda) batangiye ubukangurambaga bwo gufasha no gutabariza umukinnyi Hategekimana Bonaventure bita Gangi urembye bikomeye.

Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe menshi ya hano mu Rwanda nka APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, ATRACO FC FC, Etincelles Fc, Marines Fc, Musanze Fc, Muhanga Fc n’ikipe y’igihugu Amavubi arwariye mu bitaro bikuru bya Gisenyi mu karere ka Rubavu.

Perezida w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba Sports mu Rwanda Butoyi Jean avuga ko nk’abasportifs bifuje gufasha Gangi batanga umusanzu ku giti cyabo ndetse bakanabikangurira n’abandi basportifs.

Butoyi avuga ko bateguye n’umukino wo gukangurira abandi iki gikorwa uzaba taliki ya 25 Gashyantare2017 kuri Stade Amahoro mbere y’uzahuza Police Fc na Rayon Sports.Icyo gihe AJSPOR FC izahura na Gikundiro Forever.

Abanyamakuru ba Sports batandukanye batangiye gutanga amafaranga ku giti cyabo mu rwego rwo gufasha uyu mukinnyi.

Usibye gutanga amafaranga, aba banyamakuru bari no gukoresha izindi nzira zitandukanye ngo batabarize Gangi nko kubinyuza mu binyamakuru bitandukanye ndetse bamwe bari no kubinyuza ku mbuga nkoranyambaga zabo bahamagarira n’abandi kwitabira iki gikorwa.


Hategekimana yakiniye amakipe menshi hano mu Rwanda

IBITEKEREZO

  • Mugiranezasamuel Yanditse:

    Imana irahari

  • alpha hakiza 12 Yanditse:

    Andika Igitekerezo yarwaye gitese ko mutatubwiye!

  • Bryan Yanditse:

    Iki ni igikorwa cyindashyikirwa pe! Abanyamakuru nibabishishikarize nababakurikirana hanyuma twese dufashe Gangi.burya utazi akari mu minsi akubita imbwa urutaro.wenda ejo nawe cg nanjye nafashwa kdi ahari abagabo ntihapfa abandi.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza