Inzira za Tour du Rwanda ya 2017 zashyizwe hanze, abanya-Bugesera nabo bahabwa amahirwe

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryamaze gutangaza inzira zizakoreshwa mu isiganwa ngarukamwaka rizenguruka igihugu muri uyu mukino( Tour du Rwanda)

Tariki ya 12 Ugushyingo 2017 nibwo Tour du Rwanda y’uyu mwaka izatangira isozwe tariki ya 19 Ugushyingo 2017.

Muri iri siganwa abaturage ba Bugesera bwa mbere bahawe amahirwe yo kuzarireba kuko hari etape izava I Musazne ikagera I Nyamata muri Bugesera.

Dore inzira zose amagare azacamo

Tariki 12/11/2017: Prologue, Kigali-Kigali (3,3Km)

Tariki 13/11/2017: Etape ya mbere: Kigali-Huye (120,3 Km)

Tariki 14/11/2017: Etape ya kabiri: Nyanza-Rubavu (180km)

Tariki 15/11/2017: Etape ya gatatu: Rubavu Musanze (Bazabanza kuzenguruka umujyi wa Rubavu inshuro enye, 95kms)

Tariki 16/11/2017: Etape ya kane: Musanze – Nyamata i Bugesera (121kms)

Tariki 17/11/2017: Etape ya gatanu: Nyamata-Rwamagana+Kuzenguruka umujyi wa Rwamagana (93.1kms)

Tariki 18/11/2017: Etape ya gatandatu: Kayonza-Kigali (Bazasoreza Stade ya Kigali banyuze mu muhanda w’amabuye wo kwa Mutwe) (86.3kms)

Tariki 19/11/2017: Etape ya karindwi: Kigali-Kigali (120kms)

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo