Kwamamaza

Imikino

Inkoni y’Umwamikazi w’Ubwongereza izatambagizwa mu ndege nigera mu Rwanda

Yanditswe

kuya

na

Kayiranga Ephraim
Inkoni y’Umwamikazi w’Ubwongereza izatambagizwa mu ndege nigera mu Rwanda

Inkoni y’umwamikazi w’ubwongereza( Queen’s Baton Relay) izagera i Kigali kuwa Gatatu taliki ya 22 Werurwe 2017, ikazahamara iminsi 5 harimo n’aho izatwarwa mu ndege ya Kajugujugu (Helicopter) yerekeza mu karere ka Rubavu.

Iyi nkoni isanzwe itambagizwa mu bihugu byibumbiye mu muryango wa Commonwealth ugizwe n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, mbere y’uko ijyanwa aho imikino ihuza ibyo bihugu ibera.

Inkoni y’umwamikazi w’ubwongereza izagera mu Rwanda ivuye muri Ghana, izakomereze no bindi bihugu birimo Uganda, ikazasoreza urugendo rwayo muri Australia ahitwa Gold Cost ari naho hazabera imikino ihuza ibihugu bigize uyu muryango mu mwaka wa 2018.


Inkoni y’Umwamikazi w’Ubwongereza izasoreza muri Australia i Gold Cost hazabera imikino ya Commonwealth

Kuwa Gatatu taliki ya 22 Werurwe, iyi nkoni izava muri Ghana yakirwe ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali, saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba(17h30).

Kuwa Kane taliki ya 23 Werurwe, iyi nkoni izerekeza mu karere ka Rubavu iri mu ndege ya Kajugujugu , itambagizwe imihanda itandukanye yo muri ako karere, mbere yo kugarurwa i Kigali.

Kuwa gatanu taliki ya 24 Werurwe, hazaba ibikorwa bitandukanye harimo no gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, nyuma y’aho hateganijwe umutambagiro w’iyi nkoni, aho izahaguruka kuri Kigali Convention Center yerekeza kuri Stade Amahoro i Remera kuva saa cyenda z’umugoroba (15h00).

Kuwa gatandatu taliki ya 25 Werurwe, abazanye iyi nkoni bazayihagurukana saa munani z’amanywa bayerekeje muri Uganda.

U Rwanda rwaherukaga kwakira iyi nkoni mu mwaka wa 2014 ari nabwo bwa mbere rwari ruyakiriye.

Inkoni y’Umwamikazi w’Ubwongereza yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2014

IBITEKEREZO

 • JOAN Yanditse:

  Eehhh ibi ni ibiki? Inkoni? Ngaho ngo papa ubwo aheruka mu Rwanda yasomye ubutaka ibyabaye mwarabibonye.nari ntaravuka ariko mumbabarire ni uko navutse mbyumva.iyo nkoni rero Imana iyiheze mu ndege izazamo ntikagere iwacu kuko iyo ngewe ndumva irimo za BOUDA bya bigirwamana byabo.

 • Loulou Yanditse:

  Aka nakumiro.munyamakuru wee sobanura akamaro kiyo nyagwa yinkoni.byibura sinigikombe kigiye gutambagizwa ngo inkoni.nihagira utsinda se maama niyo azatwara mu mwanya wigikombe.ahaaaaaa

 • m2k Yanditse:

  Bavandimwe, mbibarize niba hari uwaba asobanukiwe yanyibwirira ubundi iriya nkoni izatambagizwa mu rwagasabo yaba ifitiye akahe kamaro abanyarwanda? Nibande se ubundi bayitambagiza? Haba harimo nkabanyarwanda cyangwa nibanyirayo bakomeza kuyizererana? Mwadufasha gusobanukirwa ababa babizi.

 • Iyumenya Yanditse:

  Mubandimwe Njpierre,byihorere kubivuga ntacyo bikumarira kuko nababikora babikora baziko ari ikigirwamana bari gukorera.ubuse uyobewe ko Atiwe mwamikazi wa Freemason?mubuzi babakristu bazatambagiza iyo mkoni ninde?wowe ubwawe wirebe naho abandi barishushanya.komeza kuba kumavi.

 • Njpierre Yanditse:

  Ibi bintu by,inkoni nk,umukristu numva ari nko guterekera cg kubandwa ariko kubera ari iby,abazungu abantu barabikeza ahaa abazungu twabagize imana ubu ni ubukoroni bwo mu bitekerezo

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza