Imran yishimiye kuba umugabo nyawe nyuma yo gushinga urugo

1

Nshimiyimana Imran umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC yashinze urugo ashyingiranwa na Mukamisha Asna, ibintu avuga ko bimugize umugabo nyawe.

Imran Nshimiyimana w’imyaka 28 waje muri APR FC avuye muri Police FC aguzwe miliyoni 8 yashinze urugo kuwa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2016.

Imran nyuma yo kurushingana n’uyu mukunzi we Asna yemeje ko aribwo abaye umugabo nyawe ariko kandi ngo ashimira cyane abamufashije bose agatera iyi ntambwe.

Yagize ati "Ndishimye cyane cyane pe. Mbere na mbere ndashimira Imana, yo yamfashije nkaba nteye indi ntambwe mu buzima bwanjye, ubu nibwo nkijya kuba umugabo nyawe, kandi ndashimira buri muntu wese wagize uruhare akamfasha, akanshyigikira, ni ukuri ndabashimiye cyane mbikuye ku mutima. Ngiye kuvuga navuga byinshi gusa mu magambo make ndishimye kandi nshimye byimazeyo buri wese wamfashije Imana ibahe imigisha.”

Nshimiyimana Imran muri ubu bukwe bwe yashimiye cyane umutoza Kayiranga Baptiste yemeza ko ariwe wamukujije akamugeza aho ageze. Imran yavuze ko Kayiranga ariwe wamukundishije umupira ndetse inama ze n’ibyo yamwigishije ngo nibyo bitumye agira ku rwego agezeho mu mupira w’amaguru.Imran warushinganye na Asna

Yashimiye umutoza Kayiranga ko yamuzamuye mu mupira w’amaguru

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo