Umutoza Kishi yatangaje impinduka muri Kirehe FC

16

Umutoza mushya w’ikipe ya Kirehe FC Sogonya Hamis Kinshi yemeje ko abakinnyi 15 mu bazamuye iyi kipe ari bo azasigarana ariko nane ngo akazagura abandi 10 bashya kugira ngo ahangane n’amakipe y’icyiciro cya mbere agiye gukinamo.

Kishi aherutse guhabwa inshingano zo gutoza iyi kipe ya Kirehe FC, anahabwa inshingano zirimo izo kugumisha iyi kipe mu cyiciro cya mbere.

Sogonya avuga ko iyi kipe agomba kuyikoramo impinduka kugira ngo ibashe guhangana n’andi makipe mu cyiciro cya mbere bitewe n’uko ngo abakinnyi iyi kipe ivanye mu cyiciro cya kabiri batabasha kuyifasha mu cyiciro cya mbere bonyine.

Niyo mpamvu yu mutoza avuga ko azasigarana abakinnyi 15 bonyine mu bakinnyi bayizamuye ariko na we akinjizamo abandi 10 bashya.

Ati:”Kirehe hazasigaramo abakinnyi bayizamuye, birashoboka ariko tuzongeramo n’andi maraso mashya kuko nta kuntu iriya kipe yazamutse yahangana n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere, ni ngombwa ko hajyamo abakinnyi bafite ubunararaibonye."

Yakomeje agira ati: " Tuzongeramo andi maraso mashya ntabwo twavuga ko tuzirukana abakinnyi bose hazasigaramo nk’abakinnyi 15 tukinjiza abandi 10, n’ubu ndi kugura abakinnyi, aba ngiye kongeramo ni bo bafite uburambe, ni bo bagomba kuyobora aba bana bato.”

Kishi ariko avuga ko azakora ibishoboka agakundisha abanya Kirehe ikipe yabo azamura abana bo muri aka Karere.

Ati:”Ariko intego yanjye cyane cyane ni ukugira ngo abanya Kirehe bibonemo ko hari abana babo bakina umupira, ni yo mpamvu ku wa gatatu cyangwa ku wa kane nzagenda mu Mirenge yose, ni yo ntego twihaye tuzagenda turebe abana bafite impano abo tugomba kuzongeramo n’abo tugomba kureka.”

Sogonya Hamis Kishi yari amaze imyaka 3 atari mu butoza kuko yaherukaga gutoza mu mwaka wa 2013 ubwo yatozaga ikipe ya Espoir.

Umukino wa nyuma Kishi yatoje, yari yatsinze ikipe ya Rayon Sports ibitego 3-2 ndetse iyibihiriza ibirori byo guhabwa igikombe cya shampiyona bitewe n’uko yagihawe imaze gutsindwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 16

  1. 1 | 2

Tanga Igitekerezo