Impaka za Rayon Sports na APR FC kuri Imanishimwe zageze ku musozo

4

Imanza zahuzaga Rayon Sports na APR FC bapfa myugariro Imanishimwe Emmanuel zarangiye yegukanwe na APR FC, Rayon Sports ihabwa amafaranga.

Imanishimwe Emmanuel yahoze akinira ikipe ya Rayon Sports ariko azakuyivamo yerekeza muri APR FC.

Rayon Sports yavugaga ko yagiye muri APR FC yaramaze kongera amasezerano ariko umukinnyi we akavuga ko yasinyiye APR FC, ibi byaje gutera impaka ndende kuko na Rayon Sports nayo yerekanaga amasezerano yabasinyiye.

Izi mpaka zarangijwe na FERWAFA yemeje ko umukinnyi agomba guhabwa APR FC ariko Rayon Sports igahabwa 40% by’amafaranga yaguzwe bingana na miliyoni 3 n’ibihumbi magana abiri (3,200,000frw) nk’uko amasezerano bari baragiranye na ASPOR yari yamubatije abivuga.

Rayon Sports na yo yahawe abakinnyi nka Rwigema Yves na Nova Bayama bavuye muri APR FC ariko itegekwa gutanga indezo y’ibihumbi 500 buri umwe. Aya makipe yombi yasabwe kwishyurana bitarenze ukwezi kumwe.

APR FC yahise itangaza ko inyuzwe n’uko izi manza zikemuwe ndetse na Rayon Sports ivuga ko inyuzwe ndetse inatangaza ko yemeye gukina umukino ugomba kubahuza na Police FC nubwo bari batangaje ko batazawukina.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. bwose ninda ibitera iyo tuba tutayifite ibibera mwiyisi bwose ari ibibi imtambara ubwicyanyi nibindi- byashira

  2. bwose ninda ibitera iyo tuba tutayifite ibibera mwiyisi bwose ari ibibi imtambara ubwicyanyi nibindi- byashira

Tanga Igitekerezo