Ni iki umushinga wa TIT Africa urusha indi myinshi yaje muri Rayon Sports igahomba?

3

Kuri uyu wa 08 Ukwakira 2016 ikipe ya Rayon Sports ifatanyije na TIT Africa barafungura ku mugaragaro umushinga wo kubarura abafana bayo kugira ngo bage bayitera inkunga babicishije kuri MTN Mobile Money.

Uyu ni umushinga umuryango wa Rayon Sports ndetse n’iki kigo cya TIT Africa bemeza ko uzabafasha kwegeranya inkunga z’abafana n’abakunzi ba Rayon Sports bashaka kuyifasha.

Impande zombi zivuga ko zigamije kubarura abafana buri wese ukunda Rayon Sports akiyandikisha hanyuma akazajya ayitera inkunga yohereza amafaranga biciye kuri MTN Mobile Money.

Kwibaruza bizajya bikorerwa kuri telefone ukanda *699# ugakurikiza amabwiriza kugeza wiyandikishije ukaba umuntu wa Rayon Sports bizwi.

Uyu mushinga ariko uje ukurikira indi myinshi yagiye itangizwa ngo igoboke iyi kipe ikunze kwivuruguta mu bibazo by’ubukene ariko yose nta n’umwe wageze ku ntego.

Buri wese acyumva iby’uyu mushinga wa Rayon Sport na TIT Africa yibaza niba wo uzagera ku ntego yawo maze abakunzi b’iyi kipe baniyita ko ari benshi kurusha abandi bakabona uko bayikura mu bibazo by’ubukene bikunze kuyivugwamo.

Kubwimana David umutekinisiye muri TIT Africa avuga ko imishinga yahombye muri Rayon Sports ariyo bagendeyeho bareba uko uyu wabo bawukora neza bagendeye ku cyabuze ngo iya mbere igende neza.

Ati:”Imishinga ihomba kubera impamvu nyinshi zitandukanye kandi mu Kinyarwanda baravuga ngo ibuye ryagaraye ntiriba rikishe isuka, ibyo twabihaye agaciro. Rayon Sports yanyuzemo imishinga myinshi, impamvu itageraga ku ntego ni iyihe? ni izihe ntege nkeya yagize?, ni izihe mbaraga bari bafite? Ibyo byose biri mu byo twagendeyeho mu rwego rwo kunoza uyu mushinga”

Kubwimana David akomeza avuga ko imishinga ya mbere yahombye ariyo yatumye Rayon Sports ibagora ibabaza icyo barusha abandi byanatumye babanza kubasaba igeragezwa.

Ati:”Aba bagabo baratuvunnye kugira ngo tubibumvishe nicyo nababwira si ibanga baratuvunnye. Batubwira bati mutandukaniye he n’abandi? Icyo cyabaye ikintu cyafashe umwanya munini no mu itangazamakuru nzi y’uko gifata umwanya munini. Twagombaga kubibumvisha rero uyu mushinga mubona twabanje kuwukora kugira ngo tubaze twemeranye ko imiterere yawo ariyo Rayon Sports yifuza.”

Kimenya Vedaste, umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports avuga ko ibiganiro bagiranye na TIT Africa ndetse n’igeragezwa bakoze ari byo byatumye bizera ko uyu mushinga uzasohora.

Ati:”Twebwe tumaze kuganira na TIT Africa twabahaye igihe cy’igerageza gito kugira ngo batwereke ko koko niba ibyo bavuga babishoboye, barabidukoreye ubu umufana wese yakwiyandikisha abyikoreye.”

Uyu mushinga uraza gutangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8/10/2016 kuri sitade Amahoro ku mukino wa gishuti uza guhuza ikipe ya Rayon Sports na AS Kigali.

Kwinjira muri VIP barishyura 5000frw, iruhande rwayo 3000Frw, ahatwikiriye 2000frw, ahasigaye hose 1000frw.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Hari akantu kamwe twifuza nkabafana ba Gikundiro bashyiraho uburyo bwo kureba abamaze kwiyandikkisha bakoresheje telphone byatubera byiza

Tanga Igitekerezo