Kwamamaza

Imikino

Ese umukino umwe APR FC isigaje urayihesha igikombe cy’imikino ya gisirikare isozwa none?

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ese umukino umwe APR FC isigaje urayihesha igikombe cy’imikino ya gisirikare isozwa none?

Kuri uyu wa gatatu ni bwo imikino ya gisirikare yari imaze iminsi ibera mu Rwanda iri busozwe ikipe ya APR FC ikina n’ikipe yaje ihagarariye igisirikare cya Tanzaniya. Kugirango ibashe gutwara igikombe, APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino ku kinyuranyo cy’ibitego birenze bibiri kugirango irushe Ulinzi yaraye itsinze Simba ya Uganda .

Kuri ubu ikipe ya Ulinzi ihagararaiye igisirikare cya Kenya ni yo iri imbere kuko yaraye itsinze Simba ihagarariye igisirikare cya Uganda ibitego bibiri ku busa.

Ibi byatumye Ulinzi ifata umwanya wa mbere n’amanota 6 ndetse ikaba inazigamye ibitego 2, APR FC ihagarariye igisirikare cy’u Rwanda kuri uyu wagatatu saa sita n’igice ni bwo iza gukina n’ikipe ihagararaiye Tanzaniya.

Muri uyu mukino, APR FC irasabwa gutsinda ikipe ya Tanzaniya ku kinyuranyo cy’ibitego birenze 2 kugirango ice kuri Ulinzi izigamye ibitego 2 bityo iyi kipe y’ingabo z’ u Rwanda itware igikombe.

Iyi kipe yo muri Tanzaniya ariko na yo niramuka itsinze APR FC ku kinyuranyo cy’ibitego 2 yahita itwara igikombe kuko yaba inyanyije na Ulinzi amanota n’ibitego bakareba uko zahuye ka Tanzaniya yatsinze Ulinzi.Iyi kipe yo muri Tanzaniya ubu ifite amanota 3 ntagitego izigamye ndetse nta n’umwenda irimo.

Kugeza ubu Ulinzi ni yo iyoboye n’amanota 6 izigamye ibitego 2, APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 3 izigamye igitego kimwe na ho ikipe ihagarariye Tanzaniya ifite amanota 3 izi zikaba ari zo kipe zigifite amahirwe yo kwegukana iki igikombe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza