Kwamamaza

Imikino

Imanishimwe Emmanuel wari kuzajya muri Kenya yamaze kongera amasezerano muri Rayon Sports

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Imanishimwe Emmanuel  wari kuzajya muri Kenya yamaze kongera amasezerano muri Rayon Sports

Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Rayon Sport Imanishimwe Emmanuel byari byaravuzwe ko azerekeza muri Kenya ubu yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports asanzwe akinira

Abicishije kuri Twetter Gakwaya Olivier umunyamabanga wa Rayon Sports yavuze ko uyu musore bamaze kumusinyisha imyaka 2 kandi ko ari intangiriro bivuze ko abafana b’iyi kipe bakwitega n’abandi bakinnyi bazasinyishwa

Bivugwa ko uyu musore yaba yaguzwe miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda(6000000frw) akazajya ahembwa ibihumbi maganatanu(500,000 frw) akaba abaye umwe mu bakinnyi bahembwa neza muri iyi kipe.

Uyu musore yongereye amasezerano mu rukerera rwo kuri uyu wa kane ubwo bavaga I Rusizi gukina na Espoir . Ibi bivuze ko uyu musore atakigiye mu ikipe ya Leopards yo muri Kenya nk’uko byari byatangajwe mbere

Emmanuel ni umwe mu bakinnyi bari bafashije ikipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino uri kurangira ndetse byanamufashije guhita yinjira mu ikipe y’igihugu Amavubi. Emmanuel yaje muri Rayon Sports mu mwaka wa 2014 aza kubona umwanya wo gukina ubwo Sibomana Abouba yerekezaga mu ikipe ya Gor Mahia

Kugeza ubu iyi kipe isigaranye ihurizo ryo kugumana abandi bakinnyi bayifashije muri uyu mwaka nabo barangije amasezerano barimo Ismailla Diarra, Kwizera Pierrot, Tubane James na Irambona Eric

IBITEKEREZO

  • S. B. S Yanditse:

    Ni sawa pe

  • S. B. S Yanditse:

    Ni sawa pe

  • kiki Yanditse:

    Ni byiza cyane

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza