Imana idufashe Kiyovu ntimanuke, leta iyifashe nk’uko ifasha n’andi makipe- Djabil

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports Mutarambirwa Djabil aravuga ko Kiyovu nitamanuka abakunzi bayo bakwiye gushyira imbere ikibazo cy’ubushobozi kigashakirwa umuti kandi na leta ikayifasha nk’uko ifasha n’andi makipe.

Kiyovu ubu iri hagati y’urupfu n’umupfumu nk’uko abanyarwanda bakunze ku bivuga ku umuntu uri ahantu habi.

Iyi kipe imaze imyaka irenga 50 ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda kuri uyu wa kane ishobora kumanurwa mu cyiciro cya kabiri.

Kiyovu Sports irakina na Rayon Sports ku munsi wa nyuma wa shampiyona, Kiyovu irasabwa gutsinda Rayon Sports kandi ikanasenga Kirehe cyangwa Gicumbi imwe muri zo igatsinzdwa.

Ibi ariko bisa n’aho amahirwe ari macye. Ibi bibaye byaba ari akababaro ku bakunzi b’iyi kipe y’ubukombe mu Rwanda.

Umutoza wayo Mutarambirwa Djabil avuga ko Imana ibafashije ntibamanuke ikibazo cy’ubushobozi aricyo cyakwihutirwa gukemurwa ndetse na leta ikabafasha nk’uko bafasha n’andi makipe.

Ati :”Imana idufashije Kiyovu ntimanuke ikintu cya mbere numva cyaba kihutirwa abayovu bose bakishyira mu mutwe cyangwa batakishyira mu mutwe ikibazo cy’ubushobozi. N’ ubuyobozi bw’igihugu nk’uko bufasha andi makipe bwafasha .”

N’ubwo uyu mutoza avuga gutya ariko Kiyovu Sports isanzwe iterwa inkunga n’akarere ka Nyarugenge .

Uyu mutoza kandi avuga ko ibibazo barimo biterwa n’ubujiji ku bantu bafana amakipe yo hanze y’u Rwanda birengagije ay’imbere mu gihugu harimo na Kiyovu atoza.

Ati :”Kumbwira ngo Kiyovu irihabi ntabwo uyifana ngo ugiye gufana Manchester ngo ugiye gufana Arsenal. Muri Manchester cyangwa Arsenal nta mwana wawe urimo kandi muri Kiyovu harimo umwana wawe cyangwa umuvandimwe wawe ariko ngo ugiye kuri televiziyo ngo niho umarira agahinda. Mumbabarire kuri iri jambo ngiye gukoresha, ni ubujiji ni ubujiji”

Imikino yose iza kuba kuri uyu munsi wa nyuma wa shampiyona

APR FC vs Bugesera Fc (Stade Muhanga, 15:30)
SC Kiyovu vs Rayon Sports FC (Stade Mumena, 15:30)
Musanze Fc vs Sunrise Fc (Stade Musanze, 15:30)
Espoir Fc vs AS Kigali (Rusizi, 15:30)
Gicumbi Fc vs Pepiniere Fc (Stade Gicumbi, 15:30)
Police Fc vs Marines Fc (Stade Kicukiro, 15:30)
Mukura VS vs Kirehe Fc (Stade Huye, 15:30)
Amagaju Fc vs Etincelles Fc (Stade Nyagisenyi, 15:30)

Abakinnyi batemerewe gukina kuri uyu munsi

1. Mustafa Francis (SC Kiyovu)
2. Ndayisaba Olivier (Musanze Fc)
3. Omaviare Samson Babuwa (Sunrise Fc)
4. Manishimwe Djabel (Rayon Sports)
5. Amani Mugisho (Amagaju Fc)

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo