Ikipe ya Perezida Kagame yatsinzwe ahishura impaka zari mu rugo rwe

3

Perezida Kagame, umufana wa Golden State Warriors

Perezida Kagame uherutse gutangaza ko ashyigikiye ko ikipe ya Golden State Warriors yakongera gutwara igikombe cya shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika NBA, yatangaje ko n’ubwo ikipe ye yatsinzwe umukino yakinaga na Cleveland Cavaliers ngo byafashije gushyira ku iherezo impaka zari mu rugo rwe kubera uyu mukino.

Ahagana Saa tatu z’ijoro ryo ku tariki 19 Kamena mu mujyi wa Oakland muri leta ya California muri USA (saa munani z’ijoro tariki 20 Kamena 2016 mu Rwanda )ni bwo habaye umukino wa nyuma wahuzaga ikipe ya Golden State Warriors isanzwe ifanwa na Perezida Kagame ndetse na Cleveland Cavaliers, aho Cleveland Cavaliers yatsinze Golden State Warriors amanota 93 kuri 89 binatuma ihita inatwara igikombe cya shampiyona.

Ikipe ya Cleveland Cavaliers inakinamo rurangiranwa mu mukino wa Basketball LeBron James, yatsinze imikino ine mu mikino 7 yahuje aya makipe, mu gihe Golden State Warriors yo yatsinzemo imikino itatu.

Nyuma yo gutsindwa, Perezida Kagame yashimiye cyane ikipe ya Cleveland Cavaliers n’abakinnyi bayo avuga ko batsinze babikwiye ndetse bakaba batwaye igikombe cyabo cya shampiyona cya mbere mu mateka yabo.

Gusa ngo n’ubwo ikipe yatsinzwe, Perezida Kagame yavuze ko byafashije gushyira ku iherezo impaka zari zimaze iminsi mu rugo rwe bitewe n’uko ngo hafi ya bose bafanaga ikipe ya Cleveland Cavaliers.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati: “Ariko kandi byafashije gusoza impaka zishyushye zari mu rugo rwacu…Bose bari inyuma ya LeBron na Cavs.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko umukobwa we Ange Kagame ari we mu rugo rwose bafanaga ikipe imwe.

Ati “Uretse umukobwa wanjye wagerageje kuyiba inyuma ariko na we yafanaga 60% Cavs ndetse na 40% Golden State Warriors kubera njye!”

Perezida Kagame yatangaje ko akenshi ibintu bidapfa kwizana ko abantu batsinda, ahubwo ko bibaho kuko baba babikwiriye. Aha Perezida Kagame yavuze ko n’ikipe ya Cleveland Cavaliers n’abakinnyi bayo na bo batsinze kuko bari babikwiriye.

Perezida Kagame asanzwe azwiho kuba umukunzi ukomeye w’imikino itandukanye, aho mu mupira w’amaguru asanzwe ari umufana ukomeye w’ikipe ya Arsenal.

Ibi kandi bituma anatera inkunga imikino itandukanye aho atera inkunga igikombe cya CECAFA Kagame cup gihuza amakipe aba yaratwaye ibikombe mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati.


Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba Cleveland Cavaliers nyuma yo kwegukana igikombe cya NBA/Photo: CNN

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Abarayon nibo bivangira kko niba bakame asobanuye ibibazo aho kubikemura bakamuhana ubutaha azaceceka kdi nawe ababonyeko ntabwisanzure

  2. Abarayon nibo bivangira kko niba bakame asobanuye ibibazo aho kubikemura bakamuhana ubutaha azaceceka kdi nawe ababonyeko ntabwisanzure

Tanga Igitekerezo