Kwamamaza

Imikino

Ikipe y’igihugu ya Volleyball mu bagore izitabira igikombe cy’Afurika muri Cameroon.

Yanditswe

kuya

na

Editor
Ikipe y’igihugu ya Volleyball mu bagore izitabira igikombe cy’Afurika muri Cameroon.

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryamaze kwemeza ko ikipe y’igihugu ya Volleyball mu bagore izitabira igikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroon mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.

Iyi mikino y’igikombe cy’Afurika cya Volleyball mu bagore ikaba iteganyijwe kuzaba hagati y’itariki ya 4 na 16 Kanama 2017 aho imikino izakirwa n’igihugu cya Cameroon.

Nk’uko Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda FRVB Julius Kagarama Kansiime yabitangarije Newtimes yagize ati:"iyi kipe y’igihugu izatangira imyitozo yo kwitegura kujya muri iri rushanwa mu kwezi kwa Kamena mu matariki yo hagati mu kwezi".

Julius yakomeje agira ati:"Turifuza gutegura ikipe ikomeye inafite imbaraga kuko turabyizera neza ko dufite abakinnyi bafite ubushobozi yewe bazabasha no kuduhagararira neza".

Tubibutse ko iyi kipe y’igihugu y’abagore nkuru yari imaze imyaka igera kuri 6 ititabira amarushanwa mpuzamahanga, gusa ikipe y’abatarengeje imyaka 23 yo ikaba yari yitabiriye irushanwa rya U23 ryabereye muri Kenya umwaka ushize wa 2016 bagatahukana umwanya wa 4.

Iki gikombe cy’Afurika giheruka kikaba cyaratwawe n’ikipe y’igihugu y’abagore ya Kenya, aho yatsinze ikipe y’igihugu y’abagore ya Algeria iyitsinze amaseti 3 ku busa.

Iyi kipe y’igihugu ya Volley ball mu bagore ya Kenya ikaba iki gikombe giheruka yatwaye cyari icya 9 kuri yo itwaye mu myaka 14 uvuye muri 1991 kugera 2015.

David K. Mugaragu

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza