Ikipe y’igihugu ya Basketball irerekeza mu Misiri

Ikipe y’igihugu y’abagabo mu mukino w’amaboko Basketball irerekeza mu gihugu cya Misiri ku mugoroba w’uyu wa Gatanu taliki ya 10 Werurwe ku isaha ya saa kumi n’iminota 20.

Iyi kipe igiye kwitabira imikino y’akarere ka gatanu izabera mu Misiri mu mujyi wa Cairo kuva taliki ya 12 Werurwe kugeza taliki ya 18 Werurwe 2017.

Abakinnyi 13 nibo bazifashishwa n’umutoza Mutokambali Moise.

Mugabe Aristide (Captain), Sagamba Sedar , Kubwimana Kazingufu Ali, Ishimwe parfait, Ruzigande Ali, Shyaka Olivier, Gasana Kenny, Cameron Bradley, Steven Hagumintwari, Kaje Elie, Kami Kabange Rwabigwi Jean Paul Adonis na Manzi Dan.

Mbere yo guhaguruka bashyikirijwe ibendera ry’u Rwanda na Minisitiri w’Umuco na Sport Uwacu Julienne nk’uko bisanzwe bigenda ku makipe yose agiye guhagararira u Rwanda.

Bugingo Emmanuel ushinzwe Sport muri MINISPOC niwe ukuriye itsinda ry’abazagenda bose uko ari 23.

Abakinnyi bagize iyi kipe bari bamaze igihe bitoreza mu Rwanda, aho bakinnye imikino ya gicuti itandukanye yose bitwayemo neza kuko bayitsinze.

Amakipe 9 niyo azitabira iri rushanwa.Ayo ni u Rwanda, Kenya, Burundi, Uganda, Misiri, Somalia, Sudani y’Epfo, Ethiopia na Tanzania .

Amakipe abiri ya mbere ni ukuvuga azagera ku mukino wa nyuma azahita abona itike yo kwitabira amarushanwa Nyafurika azabera muri Congo Brazzaville muri Kanama 2017.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo