Kwamamaza

Imikino

Ikipe y’igihugu y’abagore yongeye kugaruka mu kibuga nyuma y’imyaka 2 ikuweho

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ikipe y’igihugu y’abagore yongeye kugaruka mu kibuga nyuma y’imyaka 2 ikuweho

Nyuma y’imyaka ibiri ikipe y’igihugu y’abagore mu mupira w’amaguru ivuyeho, kuri ubu abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abagore bamaze kongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu bitegura umukino wa gishuti bazakina n’ikipe ya Tanzaniya mu gihe cy’inama y’umuryango wa Afurika wunze ubumwe itegerejwe guteranira mu Rwanda guhera tariki ya 10 kugeza tariki ya 18 Nyakanga 2016.

Aba bakinnyi bahamagawe bari gutozwa n’umutoza Nyinawumuntu Grace usanzwe ari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagore ndetse akaba n’umutoza wa AS Kigali, afashijwe kandi n’umuyobozi wa tekinike Hendrik Pieter de Jongh na Jimmy Mulisa umwungirije.

Uyu mukino w’u Rwanda na Tanzaniya uzaba tariki ya 16 Nyakanga 2016 kuri sitade Amahoro ukazaba mu rwego rwo gususurutsa abayobozi bazitabira inama y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika iteganyijwe gutangira mu Rwanda mu kwezi gutaha.

Iyi kipe yongeye kubaho nyuma y’uko yari yarahagaritswe mu marushanwa n’ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko nta bushobozi ifite bwo guhangana n’ibindi bihugu bityo ko bagiye kuyitegura neza n’ubwo nta cyagaragaye kidasanzwe cyo kuyitegura cyakozwe.

Iyi kipe yakuweho imaze gusezerera Kenya mu mikino y’amajonjora y’igikombe cya Afurika cy’abagore ariko nyuma inyagirwa na Nigeria ya mbere muri Afurika mu mukino w’abagore ibitego 8-0 tariki ya 7 Kamena 2014 I Kuduna muri Nigerie ari nawo mukino wa nyuma aba bakinnyi baheruka gukina.

Abakinnyi 25 bahamagawe

Abanyezamu: Ingabire Jidish (AS Kigali), Nyinawumuntu Chamimu (Kamonyi) na Uwizeyimana Helene (AS Kigali)

Ba Myugariro: Mukamana Clementine (AS Kigali), Kayitesi Alodia (AS Kigali), Nibagwire Sifa Gloria (AS Kigali), Mukantaganira Joseline (Kamonyi), Maniraguha Louise (Les Lionnes), Abimana Djamila (Kamonyi), Umutoniwase Genevieve (Kamonyi Fc) na Nyiransanzabera Miliam (AS Kigali).

Abohagati: Umwariwase Dudja (AS Kigali), Uwamahirwe Chadia (AS Kigali), Kalimba Alice (AS Kigali), Nyirahafashimana Marie Jeanne (AS Kigali), Mukeshimana Jeanette (Kamonyi Fc), Uwamahoro Marie Claire (AS Kigali), Mukashema Albertine (Kamonyi Fc), Mwizerwa Francine (AS Kigali), Ntagisanimana Saida (AS Kigali) na Mukeshimana Dorothe (Kamonyi Fc).

Abataha izamu: Uwihirwe Matanha Kevine (Rambura), Ibangarye Anne Marie (AS Kigali), Iradukunda Calixte (KamonyiFc) na Nibagwire Libery (AS Kigali).

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza