Kwamamaza

Imikino

Ikipe nshya y’umunye-Congo yateguye irushanwa mu Karere ka Rubavu

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ikipe nshya y’umunye-Congo yateguye irushanwa mu Karere ka Rubavu

Ubuyobozi bw’ikipe ya Scandinavia yavutse muri uyu mwaka mu Karere ka Rubavu yateguye irushanwa yahurijemo amakipe yo muri ako Karere rigamije kwitegura neza kwinjira muri shampiyona.

Iri rushanwa rirahuza ikipe ya Marines, Vision Jeunnese Nouvelle, ikipe y’Umurenge wa Rubavu ndetse na Scandinavia ari nayo yateguye iri rushanwa.

Iyi mikino igamije gufasha aya makipe kwitegura shampiyona y’icyiciro cya kabiri ndetse n’icyiciro cya mbere kuri Marines.

Ntibatega Muhamed uhagarariye umupira w’amaguru mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko iri rushanwa rizafasha kuzamura amakipe azaryitabira kandi ko ryamushimishije.

Ati:”Ni irushanwa navuga ko rifite agaciro cyane,…. Rizafasha amakipe kwitegura neza kuki nta byishimira? Ni byiza kandi navuga ko ku bwanjye namaze kubiha umugisha kuko mbona ko nta kibazo kirimo dore ko byanateguwe n’umuyobozi nabonye usobanutse.”

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo imikino iza gitangira, Marines ikina na Vision Jeunnese Nouvelle naho ikipe y’Umurenge wa Rubavu ikine na Scandinavia.

Izitsinda zizahurira ku mukino wa nyuma ejo ku cyumweru.

Ikipe ya Scandinavia itozwa na Mbuzakombi Billy wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports naho Bizumuremyi Radjab nawe wahoze muri Rayon Sports akayibera umuyobozi wa tekinike.

Umunye-Congo Gasongo Thierry Mparuku niwe washinze iyi kipe izatangirira mu cyiciro cya kabiri muri uyu mwaka.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza