Igitego cya Muhadjir kizamuye u Rwanda ho imyanya 14

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yavuye ku mwanya 121 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA igera ku mwanya wa 104 nyuma yo kunganya na Ghana iwayo .

Uku kuzamuka u Rwanda rwabitewe n’umukino rwakinnye na Ghana bakanganya igitego kimwe kuri kimwe muri Ghana, igitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjir ku munota wa 81 cyanatumye u Rwanda runganya uyu mukino.


U Rwanda ku mwanya wa 107

U Rwanda ruzamutse nyuma y’amezi arenga 4 rwari rumaze rusubira inyuma buri kwezi rukaba rwari rugeze ku mwanya udashimishije wa 121. N’ubwo u Rwanda rwazamuwe n’uyu musaruro wavuye kuri uyu mukino Ghana yo yabihombeyemo kuko yamanutseho imyanya 8 iva ku mwanya wa 35 igera ku mwanya wa 43.

Ikipe ya Argentine iracyayoboye ibindi bihugu igakurikirwa n’u Bubiligi naho muri Afurika Cote d’Ivoire yabaye iya mbere naho Algerie iba iya kabiri.


Amakipe ya mbere muri Afurika

Amakipe ya mbere ku Isi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo