Kwamamaza

Imikino

Faustin Usengimana yabwiye abanyarwanda intego ya APR ku gikombe cya champiyona

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Faustin Usengimana yabwiye abanyarwanda intego ya APR ku gikombe cya champiyona

Myugariro w’ikipe ya APR FC akaba na kapitene wayo muri iyi minsi Usengimana Faustin aremeza ko afite icyizere cyo gutwara igikombe cya shampiyona cy’umwaka utaha.

APR FC yigajemo abakinnyi bashya cyane cyane mu ikipe ibanza mu kibuga, iyi kipe kandi yaraye yegukanye umwanya wa kabiri mu mikino ya gisirikare yaberaga mu Rwanda yaraye irangiye.

Faustin ni umwe mu basore bakuriye mu ikipe ya Rayon Sports ihora ihanganye na APR FC akaba yemeza ko ikipe yabo n’ubwo igizwe n’abakinnyi bashyashya ngo abona ari abakinnyi beza kuburyo bazatwara igikombe cya shampiyona

Ati :”Ikipe yarahindutse ariko mu by’ukuri n’abahari bandi na bo ni abakinnyi beza ngira ngo tuzitwara neza muri shampiyona jye mfite icyizere”

Abajijwe niba abona ikipe ye ya APR FC ishobora gutwara igikombe, mu magambo make Faustin yagize ati:”Aaa tuzagitwara”

APR FC ni yo kipe ifite ibikombe 3 biheruka byikurikiranya, muri ibi bitatu harimo kimwe Faustin yafashijeAPR FC kugitwara nyuma yo kuva muri Rayon Sports.

Fausti yaraye atsinze igitego cye cya mbere kuva yagera muri APR FC ubwo batsindaga ikipe ihagarariye ingabo za Tanzaniya igitego kimwe k’ubusa.

IBITEKEREZO

  1. ubwonawe nguravuze uguzinzira ariko ntibizaguhira nitangirevuba uhangane niyontebe ibyomucyibugabyo byihorere.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza