Kubaha igihugu no kwitwara gisirikare mu bibazo nibyo Amavubi akesha kwitwara neza muri Ghana.

1

Yannick Mukunzi arwanira umupira n’umukinnyi wa Ghana

Kapitene w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Niyonzima Haruna aravuga ko icyabashoboje kunganya na Ghana bayisanze iwabo ari uko bifuzaga kurwanira icy’ubahiro cy’igihugu cyabo, akavuga kandi ko kwitwara gisirikare mu bibazo bagize byabahaye kunesha.

U Rwanda rwagiye muri Ghana rudahabwa amahirwe yo gukurayo inota na rimwe kuko umukino ubanza Ghana yari yatsindiye u Rwanda igitego kimwe ku busa i Kigali.

Kunganya na Ghana muri Ghana byabaye nk’ibitungurana nubwo aya makipe yombi nta kintu yarwaniraga kuko Ghana yari yaramaze kubona tike ya CAN na ho u Rwanda rwaramaze gusezererwa.

Haruna ariko avuga ko icyubahiro bagomba guha igihugu cy’u Rwanda ari cyo cyabashoboje kubona umusaruro wo kunganya na Ghana.

Ati:” ntabwo navuga ngo twaje twizeye ijana ku ijana ko twabona iri nota ariko twaje tuje kurwanira icyubahiro cy’igihugu cyacu ndetse no kwerekana yuko tubishoboye ndetse n’abatoza turi kumwe babishoboye “

Haruna ariko yavuze ko kuba baragiye bakererewe ntibanabashe gukora umwitozo n’umwe muri Ghana bitamushimishije kandi atatinya kubivuga.

Ati: ”mu byukuri ntabwo natinya kubivuga ntabwo byanshimishije, jye nka kapitene ndetse n’abakinnyi bagenzi bange ariko nk’uko nagerageje kubumvisha ko twe turi abasirikare burya umusirikare aho urugamba rutangiriye na we ni ho arutangirira. Twagerageje kubyikuramo ni yo mpamvu wabonye twahatanye buri mukinnyi yafashije mugenzi we”

Ikipe y’u Rwanda yahagurutse mu Rwanda kuwa gatanu izakina kuwa gatandatu igenda amasaha agera kuri 6 ndetse ntiyanakorera imyitozo ku kibuga yakiniyeho.

Igitego u Rwanda rwabonye cyatsinzwe na Hakizimana Muhajdir murumuna wa kapitene Haruna kuri kufura. Mbere yo gutera iyi kufura, Muhadjiri yagaragaye aganira na Haruna mukuru we, Haruna avuga ko yamukuragamo ubwoba anamuha icyizere.

Ati : "Icyo namubwiye ni uko agomba kwiha icyizere, urabona iyo twebwe nk’abakinnyi tukubwiye ngo fata uyu mupira uwutere ni ukuvuga ngo ugomba gutuza. Narin dimo ndamuha icyizere kandi wabonye ko yatuje arabikora na we ndamushimira cyane kuko urabona ni umwana ukizamuka, ni umwana utarakina imikino myinshi kandi iki ni ikintu navuga kiribumwongerere ibintu byinshi cyane”

Nyuma yo kunganya na Ghana, u Rwanda rwarangije ari urwa 2 mu itsinda H rwari rurimo n’amanota 7, muri iri tsinda Ghana ni yo yonyine yabonye tike yo kujya muri CAN.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo