Ibya Imanishimwe ushinjwa gusinyira amakipe 3 icya rimwe bikomeje kuba urujijo

3

Myugariro w’ibumoso wakiniraga ikipe ya Rayon Sports Imanishimwe Emmanuel aravugwaho gusinyira amakipe atatu icyarimwe, ikipe ya Rayon Sports yakiniraga yemeje ko yamaze komwongerera amasezerano muri iki gitondo, nyuma haje amakuru avuga ko yamaze gisinyira n’ikipe ya APR FC mu gihe ikipe ya AS Leopard na yo yemeza ko yari yarayisinyiye amasezerano yo kuyikinira

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 14 Nyakanga nibwo umunyamabanga w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko byarangiye uyu musore bamaze kumwongerera amasezerano y’imyaka 2. Abicishije kuri twitter ndetse no mu itangazamakuru Gakwaya Olivier yemeje ko bidasubirwaho uyu musore bamugumanye indi myaka 2

Nyuma gato mu masaha ya saa sita hasohotse andi makuru ko uyu musore yamaze gusinyira ikipe ya APR FC. Gusa umunyamabanga wayo Kalisa Adolphe Camarade ntiyemeje aya makuru ariko yavuze ko bishoboka ko yabasinyira kandi ko mu masaha make ikipe uyu musore azakinira iza kumenyekana kandi ko ibyo gusinyira Rayon Sport batayazi.

Iby’uyu musore byahise bizamo urujijo ko yaba yasinyiye amakipe abiri y’amakeba ariko hahita hiyongeraho n’iya 3 ya AS Leopard yo muri Kenya na yo yahise isohora amasezerano yagiranye n’uyu muhungu.


Inyandiko yasinywe na Emmanuel avuga ko yakiriye amafaranga akazakinira Rayon Sports

Uyu musore ubwo iyi kipe ya Leopard yamaraga gutangaza ko yamusinyishije na we yari yiyemereye ko azajya muri iyi kipe kuko ibyo yamuhaye yabyishimiye.


Uyu musore yari yagaragajwe asinyira ikipe ya Rayon Sports

Gakwaya avuga kukuba uyu musore yasinyiye APR FC yavuze ko we icyo areba ari amasezerano bagiranye. Ati: ”Twabyumvise gutyo nk’uko namwe mwabyumvise, ariko twebwe icyo tugenderaho ni amasezerano twagiranye. Ntabwo turabasha kuvugana na we ariko abavuganye na we bavuga ko bamuhaye byinshi kurenzaho ubwo ariko ntekereza ko atatekereje, yasinye amasezerano asinya n’aho yakiriye amafaranga (kuri sheke)”

Olivier yakomeje abwira Makuruki ko amasezerano bagiranye na ASPOR ikipe yaje aturukamo atamwemerera kugenda Rayon Sports itabigizemo uruhare.

Ati:"tweme amasezerano twaginye tubona afite agaciro kandi uretse n’ayo hari n’ayo twari dufitanye mbere n’ikipe ya ASPOR avuga ko igihe cyose azava muri Rayon Sports ari uko tubigizemo uruhare ikindi kandi yar iagifite amasezerano yacu ikipe yose yaba yamusinyishije yaba yakoze amakosa"


Amasezerano Rayon Sports yagiranye na ASPOR ubwo Emmanuel yayizagamo


Uyu musore wigaragaje uyu mwaka yazonze amakipe menshi arimo na APR FC

Kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru ntabwo Imanishimwe Emmanuel yafataga telefoni ngo agire icyo avuga kuri ibi bimuvugwaho.

Kugeza ubu uretse ikipe ya Leopard yagaragaje amasezerano yagiranye n’uyu mukinnyi APR na Rayon Sports ntizerekana amasezerana zagiranye n’uyu mukinnyi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo