Kwamamaza

Imikino

Ibrahimovic yarokotse ikarita nyuma yo kuniga myugariro wa Fenerbache

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ibrahimovic  yarokotse ikarita nyuma yo kuniga myugariro wa Fenerbache

Rutahizamu w’ikipe ya Manchester United Zlatan Ibrahimovic yaraye agaragaye aniga myugariro wa Fenerbache Simon Kjaer ariko kubw’amahirwe umusifuzi ntiyamubona.

Ibi zlatan yabikoze mu mukino ikipe ye ya Manchester United yaraye itsinzwemo na Fenerbache mu mikino ya Europa League ibitego bibiri kuri kimwe.

Zlatan yinjiye mu kibuga asimbura Paul Pogba ku munota wa 30 nyuma yo kuvunika. Zlatan warutegerejweho ibitego byafasha ikipe kwivana imbere ya Fenerbache ntiyabitsinze ahubwo agaragara aniga myugariro w’iyi kipe bakinaga Simon Kjaer ku bw’amahirwe ye umusifuzi Milorad Mažić ntiyamubona .


Zlatan aniga myugariro Simon Kjaer

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byanditse ko n’ubwo Zlatan atahawe ikarita y’umutuku ariko ngo byagaragaje ko uyu mugabo w’imyaka 35 yaba atangiye kugira igitutu aterwa no kubura ibitego kandi aricyo yazaniwe muri iyi kipe. Zlatana ariko ngo ashobora kuzahura n’ibihano nyuma igihe ishyirahamwe rya ruhago ryazabisuzuma bagasanga ari ikosa umusifuzi atabonye.

Zlatan yaje muri Manchester United avuye mu ikipe ya Paris saint Germais

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza