[Amafoto] Ibirori byo gufungura imikino ya Gisirikare mu isura iteye amabengeza

3

Kuri uyu wa mbere ni bwo mu Rwanda hatangiye imikino ya gisirikare yatangijwe n’ibirori bibereye amaso mbere y’uko imikino itangira.

Ni ibirori byari byitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta ndetse no mu nzego za gisirikare baturutse mu bihugu 4 byitabiriye iyi mikino ari byo Uganda, Tanzaniya, Kenya n’u Rwanda ari na rwo rwakiriye iyi mikino.

Brig General Safari Ferdinand uyoboye komite yateguye iyi mikino yabwiye abitabiriye ibi birori ko iyi mikino bayiteguye neza kandi ko buri wese azanyurwa n’imitegurire yayo. Yavuze ko abategura iyi mikino bakoze neza akazi kabo ndetse ko ubu ari igihe cyo kureba ibikorwa ari byo kurushanwa kw’amakipe nyirizina.

General Patrick Nyamvumba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yabwiye abitabiriye aya marushanwa ko bahawe ikaze n’igisirikare cy’u Rwanda kandi ko ibyo bazakenera byose ngo bagire amarushanwa meza bazabihabwa kandi ko yizeye ko izarangira buri wese yishimye ndetse bamwe bakaziganyira gutaha.

General Kabarebe James, Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda yifurije abitabiriye amarushanwa bose amahirwe mu mikino bazakina kandi ko yizeye ko irushanwa rizagenda neza.

Mu mafoto: Ibi birori byari biteye amabengeza.


Brig. Gen Safari Ferdinand ukuriye komite yateguye iyi mikino


General James Kabarebe Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda


Ingabo z’ibihugu byose ziyereka abayobozi


General Patrick Nyamvumba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda


ingabo z’u Rwanda mu karasisi


Ingabo za Tanzaniya mu karasisi


Ingabo za Uganda mu karasisi


Ingabo za Kenya mu karasisi


Army Jazz Band yasusurukije ari bahari


Abafana bari benshi


Ababyinyi berekanye umuco nyarwanda


Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda Kaboneka Francis


Umuhanzi Tom Close na we yasusurukije abitabiriye uyu muhango


Ababyinnyi berekanye umuco wa Uganda


Urban Boyz basusurukije benshi


Abafana bari bishimiye kubona abahanzi batandukanye


Ababyinyi berekanye umuco wa Kenya


Intore zidagaduye zerekana umuco Nyarwanda



Umuco w’Uburundi na wo ntiwasigajwe inyuma

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo