Kwamamaza

Imikino

Ibiganiro nagiranye na Rayon Sports ntibimpa icyizere ko uyu mwaka izakina -Gustave

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ibiganiro nagiranye na Rayon Sports ntibimpa icyizere ko uyu mwaka izakina -Gustave

Nkurunziza Gustave,Perezida w’Ishyirahamwe rya volley ball mu Rwanda, yaciye amarenga ko Rayon Sports VC itazakina

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’intoki wa volley ball mu Rwanda bwemeje ko amakipe 3 yasabye kuza mu cyiciro cya mbere adaciye mu cyiciro cya kabiri yabyemererwa akazatangira na shampiyona izatangira m’Ukuboza uyu mwaka, umuyobozi w’iri shyirahamwe Gustave kandi yaciye amarenga ko Rayon Sports itazakina shampiyona.

Ayo makipe ni Gisagara VC ihagarariye Akarere ka Gisagara, RTUC VC ihagararaiye iyi kamunuza ndetse n’ikipe ya REG VC ihagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda.

Nkurunziza Gustave,Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’intoki wa volley ball mu Rwanda, yavuze ko aya makipe afite iterambere azongera mu mukino wa Volley Ball haba mu kuzamura urwego rw’abakinnyi, ihangana ndetse no mu mikoro cyane cyane kubayakorera nk’abakinnyi ndetse n’abatoza.

Gustave yasabye inteko rusange kwemera icyifuzo cy’aya makipe hitawe ku nyungu y’umukino wa Volley muri rusange.

Ati:” Ntitwite ku nyungu z’umuntu ku giti cye ahubwo twite ku nyungu za Volley ball, mwese munyemerera mushyigikire icyifuzo cyange twemerere aya makipe aze mu cyiciro cya mbere nk’uko babisabye kandi twabonye ko bifite inyungu kuri volleyball muri rusange.”

Gustave kandi yavuze ko ari byiza ko amakipe yongerwa kuko ngo amakipe yari yatsindiye kuzamuka mu cyiciro cya mbere nka Rusomo High School na Groupe Officiel zanze kuzamuka.

Yavuze kandi ko na Rayon Sports ishobora kudakina akurikije ibiganiro bagiranye ati:”Ntagiye kubabeshya, ibiganiro nagiranye na Rayon Sports ntibimpa icyizere ko uyu mwaka izakina, ibiganiro twagiranye rwose sinzi ko yakina. UBT na yo hari za mpaga nyinshi yagiye iterwa.”

Aya makipe mashya yaje Perezida Gustave avuga ko icyizere cy’uko azakomeza kubaho gishingiye ku kuba afitwe n’ibigo bikomeye. Ati:”Nta Cyizere cyindi batanze ngo tubumve tubemerere, ikigaragarag gusa ni uko mureba gahunda baba bafite ndetse n’ubuyobozi buba bubashyigikiye. Aya ni amakipe ashingiye ku bigo bifite amikoro atajegajega .”


Umuyobozi wa RTUC VC (ufite mikoro) n’uwa Gisagara VC zimwe muzemerewe kuza mu cyiciro cya mbere.

Abahagarariye aya makipe yombi uko ari 3 azaza mu cyiciro cya mbere bemeje ko bamaze kuyubaka neza kandi biteguye kuzazana ishyaka ryo gutsinda no guhangana n’abandi. Uretse aya makipe atatu yasabye kuza mu cyiciro cya mbere hari na IPRC y’Uburengerazuba yasabye gukina icyiciro cya kabiri ndetse na Tumba College yasabye gukina shampiyona y’abagore.

Mu nama rusange yavugiwemo ibi byose yemeje ko shampiyona itagitangiye tariki ya 26 Ugushyingo 2016 ahubwo yimurirwa tariki ya 17 Ukuboza 2016.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza