Kwamamaza

Imikino

Ibibazo byinshi bitumye Hakizmna Lionel asezera burundu muri Espoir BBC

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ibibazo byinshi bitumye Hakizmna Lionel asezera burundu muri Espoir BBC

Hakizimana Lionel wakiniraga ikipe ya Espoir Basketball Club ndetse n’ikipe y’igihugu yamaze gutangaza ko yasezeye burundu mu ikipe ya Espoir yakiniraga kubera ibintu byinshi yabonaga bitagenda.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Instagram, Hakizmana Lionel yatangaje ko asezeye muri iyi kipe kandi ababajwe no kugenda bitari ku bushake bwe ahubwo ko abashaka kwamamarira ku izina rye aribo batumye agenda.

Ati "Mu myaka myinshi ishize twakomeje gufatanya kurwana (ku ishema rya Espoir) bahungu, twasangiye ibihe byiza n’ibibi.Twazanye mu rugo ibikombe n’imidali byinshi gusa sinari nzi ko nzabasiga.Simbikoze kubera ko nabishakaga ahubwo nuko ngomba guhagarara ku burenganzira bwanjye. Ntuzigere wemera ko rubanda bakoresha izina ryawe bagamije kwamamara.Imana yonyine niyo izi impamvu uyu ariwo mwanya n’igihe nyacyo. bidasubirwaho nsezeye mu ikipe ya Espoir”.

Lionel Hakizimana ariko nyuma yo gucisha aya magambo ku mbuga nkoranya mbaga nyuma yavuze ko ibintu binshi bitagenda ariko ko atatangaza ibyatumye asezera.

Ati:” Hari byinshi byari bihari bitagendaga neza. Si ngombwa ko mbitangaza ariko numvaga ari ngombwa gusezera.”

Lionel avuga ko hari amakipe menshi ari gutekereza kujyamo ariko ngo ntabwo arafata icyemezo cy’ikipe yajyamo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza