Ibibazo bya Benzema byashyamiranyije Zidane na Perezida Francois Hollande

1

Umutoza w’ikipe ya Real Madrid Zinedine Zidane yatangaje ko yababajwe n’amagambo Perezida Francois Hollande yavuze kuri Karim Benzema nyuma y’ibibazo ari gushinjwa mu nkiko.

Benzema ari mu bantu batanu bari gukorwaho iperereza na polisi y’u Bufansa mu bibazo bafitanye n’umukinnyi wa Lion Mathieu Valbuena by’uko yagize uruhare mu mashusho yamufashwe ari gukora imibonano mpuzabitsinda.

Aba bakinnyi bombi uko ari babiri bakinira ikipe y’igihugu y’U Bufansa byatumye banahagarikwa muri iyi kipe ndetse ntibanakina imikino ya Euro iherutse kubera mu gihugu cyabo.

Iki kibazo cyaje gufata indi ntera y’uburakari nyuma y’uko Perezida w’u Bufaransa Francois Hollande ashyize mu majwi rutahizamu Karim Benzema asa n’umunenga.

Mu gitabo cye gishya aherutse gushyira hanze cyiotwa Un president ne devrait pas dire ca (Bivuze ngo ’Perezida ntiyavuga ibyo’) yashyize mu mujwi Benzema amunenga cyane kubera ibyo yakoze.

Hollande yavuze ko benshi mu bakinnyi b’Abafaransa bakomeye bakuze ari inzerereze none ubu akaba ari ibyamamare, ko bakwiye gukorerwa siporo no mu bwonko bagatekeerza neza.

Yagize ati "Si urugero rwiza(Benzema) rw’umuntu w’imico myiza ku bandi”

Ibi byarakaje cyane Umufaransa Zinedine Zidane utoza Benzema muri Real Madrid.

Zidane yavuze ko kuvuga ku mukinnyi ari ukumubabaza ati "Igihe uvuze ku mukinnyi cyangwa ku bakinnyi muri rusange ni ukumbabaza, ni ibisanzwe mu kazi kunengwa ariko si byiza kuvuga ibintu bidasanzwe, ibyo ni ibisanzwe n’ukubabaza umukinnyi.Ni nkabyo Hollande yavuze, ariko mu by’ukuri ni ukubabaza umuntu”

Zidane yavuze ko ibi bidakwiye kuvugwa n’umukuru w’igihuku kandi ko abonye umwanya wo guhura nawe yabubwira agasaba imbabazi gusa yavuze ko bigoye kuko bose bakora akazi katatuma babona umwanya biboroheye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo