Kwamamaza

Imikino

INATEK VC n’Abagandekazi begukanye ibikombe mu irushanwa rya GMT

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
INATEK VC n’Abagandekazi begukanye ibikombe mu irushanwa rya GMT

Irushanwa ryo kwibuka abari aba sportif bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 (Genocide Memorial Tournament) ryaberaga mu Rwanda, ryarangiye ryegukanywe n’ikipe ya INATEK VC mu bagabo ndetse n’ikipe ya Sports S yo mu gihugu cya Uganda mu bagore.

Irushanwa ryatangiye kuri uyu wa gatandatu amakipe akuranwamo mu matsinda, aho kuri iki cyumweru hakinwaga imikino ya nyuma y’iri rushanwa mu mukino wa Volleyball. Mu bagabo mu mikino ya 1/2, ikipe ya Sports S yo muri Uganda yatunguye APR VC irayisezerera nyuma yo kuyitsinda amaseti 3-2, naho INATEK VC isezerera Nairobi Waters iyitsinze amaseti 3-0.


Mu bakobwa RRA yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Sports S

Ikipe ya Sports S yari igeze ku mukino wa nyuma mu bakobwa no mu bahungu yari itangiye gutera ubwoba abanyarwanda ko ishobora gutwara ibikombe mu bakobwa no mu bahungu.

Iyi kipe yongereye igitutu ku makipe yo mu Rwanda ubwo yahitaga itwara igikombe cya mbere mu bakobwa itsinze Rwanda revenue Authority(RRA) amaseti 3 kuri 2.

Hahise hakurikiraho umukino wa nyuma mu bahungu, aho ikipe ya INATEK VC yari itegerejweho akazi katoroshye ko gutwara igikombe kugira ngo byibuze hagire igikombe gisigara mu Rwanda, itatsinda byose bigataha muri Uganda.


INATEK VC yo mu Rwanda na Sport S ni zo zegukanye ibikombe

INATEK VC yerekanye ko ari ikipe ikomeye maze itsinda umukino ku maseti 3-0, aho yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-16, iseti ya kabiri yayitsinze ku manota 25-21 naho iseti ya gatatu INATEK VC yayitsinze ku manota 25-17.

Amakipe yabaye aya mbere yegukanye ibikombe ndetse anahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500, iza kabiri zahembwe ibihumbi 300 na ho iza gatatu zihabwa ibihumbi 100.

Iki gikombe INATEK VC igitwanye nyuma y’ibikombe bibiri byikurikiranya by’iri rushanwa byabanje byegukanywe na Rayon Sports VC, gusa uyu mwaka iyi kipe yasezerewe muri kimwe cya kane na INATEK VC iyitsinze amaseti 3-0.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza