FERWAFA itegerejweho impinduka mu bushishozi bwo gushaka umutoza w’Amavubi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutanga itangazo ryo gushaka umutoza w’ikipe y’igihugu ugomba gusimbura Jonathan McKinstry uherutse gusezererwa kubera umusaruro mucye.

Umutoza ugomba gutoza Amavubi agomba kuba afite lisence A ya UEFA. Abakunzi b’umupira w’amaguru batagereje kureba impinduka mu buryo FERWAFA izatoranya umutoza w’ikipe y’igihugu.

Mu bihe bishize hakunze kugaragara amakosa menshi mu gutoranya umutoza w’ikipe y’igihugu kenshi abamutoranya bagashinjwa ruswa, cyangwa bagahitamo umutoza wemeye gutanga icya cumi ku mushahara ahembwa.

Ibi byose n’ubwo byavugwaga ariko nta gihamya byari bifite icyateraga impungege abakunzi b’umupira ni uko urutonde rw’abatoza basabaga gutoza Amavubi hakunze kujya hagaragaramo abatoza bakomeye banubatse amazina muri aka kazi ariko bikarangira Amavubi ahawe umutoza ucirirtse akaza agatsindwa bugacya akirukanwa.

Urugero twatanga ni ubwo hatoranywaga umutoza McKinstry wari uhanganye n’abatoza benshi bazwi ariko birangira uyu munya Irland wari ufite imyaka 28 ahawe gutoza Amavubi ataranarangiza kwiga kuko nyuma yaje gusiga Amavubi akajya kwiyigira.

Umusaruro wa McKinstry wanganye n’ubushobozi bwe kuko yasanze ikipe y’igihugu Amavubi ku mwanya wa 68 ku rutonde rwa FIFA ayisiga ku mwanya wa 108.

Nyamara yari ahanganye n’abatoza basanzwe bakomeye nka Patrice Neveu, René Feller wigeze gutoza APR FC, Fabio Lopez , Ratomir Dujković wajyanye u Rwanda muri CAN ya 2001 n’abandi batoza bazwi mu makipe y’ibihugu.

Kuri iyi nshuro hategerejwe kureba ubunyangamugayo n’ubushishozi buzakoreshwa nk’uko umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle aherutse kubitangariza abanyarwanda.

Nzamwita De Gaulle aherutse gutangaza ko umutoza w’Amavubi ugiye gushakwa noneho hazagenderwa ku nyungu z’u Rwanda umutoza agahabwa imihigo y’ibyo azageza ku Rwanda byamunanira akagenda.

De Gaulle yagize Ati:” Tuzashyiraho amasezerano tugenderaho y’imihigo tukavuga tuti uzagera kuri iki utakigeraho ugasezera ntabyo kuvuga ngo tuguhaye iyindi myaka. Ubu tuzajya dukora amasezerano agendera kucyo twifuza kugeraho.”

De Gaulle yavuze ko bazitondera amasezerano bazagirana n’umutoza uzaza gutoza Amavubi Ati:”amasezerano tukajya tuyaganiraho dutuje kugirango hatazabaho bya bindi byo gupfa gufata uwo tubonye.”

Amahitamo mabi y’umutoza w’Amavubi yatumye kuva mu mwaka wa 2001 mu myaka 16 ubu abatoza 17 bamaze kuyasimburanaho baza bagenda kandi abenshi bagasiga ntacyo bayagejejeho.

Ratomir Dujković ni we mutoza utazasibangana mu mitwe y’abanyarwanda kuko ari we washoboye kujyana Amavubi y’u Rwanda mu gikombe cya Afurika, undi wagerageje gushimisha abanyarwanda ni Stifeni Constatino na we wageze mu majonjora ya nyuma yo kujya muri CAN ariko CAF ikaza gusezerera Amavubi kubera gukinisha rutahizamu Birori Dady kandi atari abyemerewe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo