Haruna na Mbuyu mu bakinnyi bahembwa akayabo muri Yanga, bayobowe n’Umurundi

Kapitene w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Haruna Niyonzima ari mu bakinnyi batanu bahembwa agatubutse mu ikipe ya Yanga aho anganya na Tambwe Hamisi umurundi ukinira Yanga Africans.Mbuyu Twite ari ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw’abakinnyi 13 na batatu ba mbere.

Haruna ahembwa miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atanu mirongo inani na bitanu by’amashiringi ya Tanzaniya(6,585,000 sh), aya mashiringi niyo Haruna ahembwa ukuyemo imisoro.

Haruna ari imbere y’undi Munyarwanda Mbuyu Twite we uhembwa miliyoni eshanu n’ibihumbi Magana ane mirongo inani na birindwi Magana atanu mu mashiringi ya Tanzaniya (5 487 500 sh).

Haruna yashyizwe ku mwanya wa gatanu n’ikinyamakuru Swahili times ariko akaba anganya na Tambwe Hamis rutahizamu w’umurundi ukinira iyi kipe ya Yanga Africans.

Urutonde rw’abakinnyi 13 ba mbere Swihili times yashyize hanze ruyobowe n’umukinnyi w’Umurundi Tambwe Hamis nawe uhembwa amashiringi 6,585,000 sh angana n’aya kapitene wungirije w’iyi kipe Haruna, Vincent Bossou, Donald Ngoma, Obray Choya Chirwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo