Hamis Cedric ngo ntiyazanywe mu Rwanda no gukinira Rayon Sports

7

Ubuyobozi bwa Rayon Sports FC burahakana amakuru y’uko bwaba buri mu biganiro n’umukinnyi mpuzamahanga w’u Burundi, Hamis Cedric wahoze abakinira n’ubwo ari mu Rwanda.

Uyu mukinnyi umaze iminsi ibiri mu Rwanda akihagera amakuru yarasakaye ko yaba aje gusinyira ikipe ya Rayon Sports akongera kuyikinira nyuma yo kuyivamo nyamara yarayigiriyemo ibihe byiza.

Gakwaya Olivier, Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports aya makuru arayanyomoza akavuga ko Cedric ari mu Rwanda kubera gahunda ze bwite zidafite aho zihuriye na Rayon Sports ariko nanone ngo umutoza agaragaje ko amwifuza ngo bashobora kumuganiriza.

Ati:”Ntekereza ko ubwo yaje ku mpamvu ze bwite kuko si ubwa mbere yaba aje mu Rwanda kuva yava hano muri Rayon Sports, ntabwo ari ubwa mbere yaba agarutse kuko n’umuryango we uba hano mu Rwanda. Ibyerekeranye n’abakinnyi bagurwa n’abagurishwa biri mu nshingano zacu nk’abayobozi b’ikipe ubwo rero nibwira ko iyo gahunda ihari naba nyizi.”

Cedric yarangije amasezerano n’ikipe ya Chibuto FC yagiyemo avuye muri Rayon Sports ari na cyo gituma bivugwa cyane ko aje mu Rwanda gusinyira Rayon Sports.

Gakwaya yavuze ko Cedric anaramutse aje muri Rayon Sports byaterwa n’ibyifuzo by’abatoza kandi ngo ntibazagira igitutu cyo kumushaka kubera ko yarangije amasezerano mu ikipe ye ahubwo ngo bazamushaka ari uko babonye ko ikipe imukeneye.

Cedric yakiniye Rayon Sports imyaka itatu ayifasha gutwara igikombe cya shampiyona ndetse anayibera umukinnyi watsinze ibitego byinshi inshuro ebyiri ikaba ari na yo mpamvu Cedric ari umwe mu bakinnyi bahora mu mitima y’abakunzi ba Rayon Sports.

Uko Cedric aje mu Rwanda ibyifuzo by’uko yakongera gusinyira ikipe ya Rayon Spors bigaragara bikanumvikana mu bakunzi bayo benshi.

Cedric yavuye muri Rayon Sports nyuma yo guhanwa agahagarikwa amezi atandatu na FERWAFA imushinja kuba umwe mu bateje imvururu ku mukino wahuje Rayon Sports na AS Kigali mu mwakwa 2014.

Icyo gihe amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe binaviramo Rayon Sports gutakaza igikombe cya shampiyona cyegukanwa n’umukeba wabo APR FC.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

  1. Hamisi yari umukinnyi wacu nkabareyon turamushaka cyane. Hamisi nu mukinnyi muza mahanga nkange elissa ndashakako yongera kunshimisha.

  2. Hamisi yari umukinnyi wacu nkabareyon turamushaka cyane. Hamisi nu mukinnyi muza mahanga nkange elissa ndashakako yongera kunshimisha.

  3. Andika Igitekerezo Han mudufashe mumuganirize turamucyeneye cyane. turamuku nda cyane. Abaru ndi bara du hira cyane ryose. tumu haikaze mu. muri. reosport. murabeho. yarumufan. club muba reo

Tanga Igitekerezo