Hamenyekanye uko amakipe azahura muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro

Nyuma y’imikino yo kwishyura ya 1/16 mu gikombe cy’amahoro 2017 yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mata 2017 hahise hakorwa tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya 1/8 cy’irangiza.

Tombola yakozwe nyuma y’uko amakipe 15 yakomeje amaze kumenyekana aho hasigaye indi kipe imwe iza kuva hagati y’ikipe ya ASPOR vs LA JEUNESSE kuri uyu wa kane tariki ya 27 Mata 2017 mu mukino wo kwishyura, La Jeunesse ikaba yari yatsinze umukino ubanza ibitego 2 ku busa, iza gukomeza izahura n’Amagaju muri 1/8.

Ikipe ya Rayon Sport nyuma y’uko mu mpera z’iki cyumweru izajya i Musanze gukina na Musanze Fc mu mukino wo kwishyura wa ARPL ikaba yisanze na none izasubira i Musanze mu mukino w’igikombe cy’amahoro aho yatomboye kuzahura na Musanze Fc muri 1/8 ikaba izajyayo mu mukino wo kwishyura.

APR Fc nyuma yo kwikura imbere ya Sunrise Fc mu mukino wa shampiyona uheruka wo kwishyura iyitsinze igitego 1 ku busa yiyushye akuya ikaba yisanze zizongera gucakirana mu mikino ya 1/8 cy’irangiza cy’igikombe cy’amahoro.

Ikipe ya police Fc iri mu bihe byiza na nyuma yo gusezerera United Stars iyinyagiye ibitego 5-1 birimo hat trick ya Usengimana Danny ikaba yisanze izabanza i Gicumbi mu mukino ubanza wa 1/8 aho izacakirana na Gicumbi Fc.

Dore uko amakipe yatomboye kuzahura mu mikino ya 1/8:

*Rayon Sports vs Musanze Fc

*APR Fc vs Sunrise Fc

*AS Kigali vs Mukura VS

*Espoir Fc vs Etincelles Fc

*SC Kiyovu vs Marines Fc

*Amagaju vs Aspor/La Jeunesse

*AS Muhanga vs Bugesera Fc

*Gicumbi Fc vs Police Fc

Dore uko imikino yose ya 1/16 yarangiye:

Kuwa Kabiri tariki 25 Mata 2017
*Rayon Sports 3-0 Rugende FC (12-0)

Kuwa Gatanu tariki 26 Mata 2017
*Mukura VS 1-0 Intare Fc (5-0)
*Sunrise Fc 3-0 Rwamagana City Fc (5-0)
*Police Fc 5-1 United Stars (6-1)
*Bugesera Fc 3-0 Hope Fc (4-1) Marines
*Fc 2-0 Pepiniere Fc (3-0)
*Etincelles Fc 0-1 Kirehe Fc (2-1)
*SC Kiyovu 5-0 Etoile de l’est (6-1)
*Amagaju Fc 8-1 Akagera Fc (10-2)
*AS Muhanga 3-0 Vision JN Fc (7-0)
*Gicumbi Fc 0-1 Miroplast Fc (2-1)
*APR FC 1-0 Vision FC (4-0)
*Musanze FC 4-1 Isonga FC (7-1)
*AS Kigali 2-0 Heroes FC (3-0)

Kuwa Kane tariki 27 Mata 2017
*La Jeunesse vs Aspor Fc (Mumena, 15:00) (Agg. 2-0).

Imikino ibanza ya 1/8 cy’irangiza y’igikombe cy’amahoro ikaba iteganyijwe kuzaba hagati ya tariki 13 na 14 Gicurasi 2017 aho iyo kwishyura iteganyijwe nyuma y’icyumweru kimwe.


David K. Mugaragu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo