Kwamamaza

Imikino

Hadi Janvier yasezeye gukina amagare kubera icyo yita kuvunikira ubusa

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Hadi Janvier  yasezeye gukina amagare kubera icyo yita kuvunikira ubusa

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare Hadi Janvier aratangaza ko bidasubirwaho yamaze gusezera ku mukino w’amagare kubera ibibazo abona muri uyu mukino.

Hadi avuga ko yatanze imbaraga agahesha ishema igihugu ariko ngo abona nta terambere abona muri uyu mukino.

Hadi Janvier wabaye kapitene w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatwaye tour du Rwanda ikanakirwa na Perezida wa Repubulika yavuze ko ibibazo yahuye na byo muri uyu mukino ari byo bimuteye gusezera.

Aganira n’Umuseke Hadi yavuze ko arambiwe gukorera abandi we nta nyugu abona ati:”Nahuye n’ibibazo byinshi muri uyu mukino, naritanze uko bishoboka ariko mbona iterambere ryanjye mu magare riri kure. Mwumvise ko ngo mfite ikipe nkinira i Burayi, byatangajwe m’Ukubonza umwaka ushize, ariko nta mafaranga twahabwaga. Ngo yohererezwaga abayobozi ba Team Rwanda. Mu mezi icyenda (9) nahawe amadorali 400 gusa (agera ku 321 000 frw). Nagarutse mu Rwanda, kandi mpamaze igihe, nta ukurikirana amakuru yanjye.”

Hadi Janvier ngo abona hari abatishimira utanga ingufu ze ngo aheshe igihugu ishema kandi ngo ni abayobozi akaba arambiwe kuvunikira ubusa iteka nk’uko yakomeje abibwira iki kinyamakuru.

Ati:”Nakoze uko nshoboye kose, numva narahesheje u Rwanda ishema aho bishoboka ariko hari abatifuza iterambere ry’umukinnnyi utanga imbaraga ze. Hari abifuza ko tuguma ku rwego rumwe, ntibifuza ko ntera imbere na gato, kandi abo nibo bayobora umukino wacu. Aho kuvunikira ubusa iteka, ngiye gufata duke nakuye mu mukino, nshake ikindi nkora kuko ndabizi nta gihe kinini nari nsigaje nari kuzagenda nk’uko n’abandi bagenzi banjye bagiye.”

Hadi Janvier yavuze ko gusezera kwe yamaze kubitangariza umuyobozi wa Benediction Club ikipe yamuzamuye Felix Sempoma, n’abayobora ikipe yakinagamo, Équipe cycliste Stradalli-Bike Aid yo mu Budage.


Hadi Janvier aherutse kwegukana umudali wa zahabu ubwo yarahagarariye u Rwanda muri Congo Brazaville

Hadi Janvier ni we mukinnyi wahesheje u Rwanda tike yo kujya mu mikino Olympic iherutse kubera muri Brazil nyuma yo kuza mu myanya 10 ya mbere muri Afurika nubwo nyuma hoherejweyo Niyonshuti Adrien ngo abe ari we uhagararira u Rwanda. Adrien kandi yatwaye umudali wa zahabu muri Congo Brazzaville mu mikino nyafurika ahagarariye u Rwanda.

Hadi Janvier asezeye gukina uyu mukino ku myaka 25 gusa, umwaka ushize ubwo tour du Rwanda yajyaga kuba Hadi ari mu bakinnyi bari bivumbuye bavuga ko batazakina iri rushanwa badahawe ibyo bari baremerewe

IBITEKEREZO

  • Paulin Yanditse:

    Ah kuvunikira abandi nabyihorere abamuryaga imitsi bamware.Yewe abayobozi bacu bazaturya peeee

  • akarizakezaorgan Yanditse:

    Hafi ntako utagize arik wikorera abandi NGO bikirire kubera wowe bakizwe nawe.ubu c ruhumuriza Niki kigaragara yavanyemo kd yarinjije abarya bararya nabandi kd.shaka icyo gukora Imana izaguha umugisha nibyo uzakora rekera kuvunikira rubanda

  • akarizakezaorgan Yanditse:

    Hafi ntako utagize arik wikorera abandi NGO bikirire kubera wowe bakizwe nawe.ubu c ruhumuriza Niki kigaragara yavanyemo kd yarinjije abarya bararya nabandi kd.shaka icyo gukora Imana izaguha umugisha nibyo uzakora rekera kuvunikira rubanda

  • dvd Yanditse:

    Birababaje ariko ntakundi. Igendere

  • Martin Yanditse:

    Ariko nyamara ababifitiye ubushobozi bakurikirane ibibazo buri mumagare!

  • jojo Yanditse:

    Uzi kuvunikira abandi.
    Nagende ashake ikindi akora.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza