Kwamamaza

Imikino

Gukinira APR FC ni nko gukinira Manchester - Masudi Djuma

Yanditswe

kuya

Gukinira APR FC ni nko gukinira Manchester - Masudi Djuma

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Irambona Masudi Djuma yavuze itandukaniro ry’amakipe ataku akomeye yakiniye hano mu Rwanda ariyo APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports.

Masudi Djuma avuga ko gukinira aya makipe ari ibintu bitari byoroshye kuko buri kipe ifite intego yayo ndetse n’uburyo bwayo ibayemeno biyitandukanya n’izindi.

Masudi aganira n’ikinyamakuru Makuruki yavuze ko gukinira ikipe ya Manchester United an APR FC icyo mupfana aba ari akazi gusa, naho Rayon Sports ikaba ikipe y’abafana iba ishaka intsinzi nta kindi.

Yagize ati" Ni amakipe atandukanye cyane. Gukinira ikipe ya APR FC ni nko gukinira ikipe ya Manchester United, iyo uri mu kazi biba ari akazi nta bindi byo kujya ku ruhande icyo muba mupfana ni akazi. Rayon Sports yo ni ikipe y’abafana. Uko ikipe z’abafana zibayeho murabizi, niba hari uko abafana baca inyuma bishimiye umukinnyi bakamuha amafaranga ni uko, gusa niba utsinda barakwishimira ariko niba mutsindwa biba bibi cyane, iyo niyo kipe y’abafana."

Yakomeje agira ati "Kiyovu Sports sinayivugaho byinshi ni ikipe y’abanyamujyi biberaho nk’abanyamujyi namwe murabizi."

Uyu mutoza utoza Rayon Sports mbere y’uko yinjira mu kazi k’ubutoza mu1996/97 yakiniye ikipe ya APR FC aho yayimazemo imyaka igera kuri 4, nyuma asubira mu Burundi mu ikipe ya Prince Louis, hanyuma aza muri Kiyovu Sports mbere y’uko muri 2003 yinjira muri Rayon Sports.

Canisius KAGABO / MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

 • tuyishime Yanditse:

  mariyamamazase tubimenye

 • Mucyo mike Yanditse:

  Gikundiro yacu tuzayigwa inyuma.

 • faustin nsanzimana Yanditse:

  Andika Igitekerezo Hano RAYON TWE NTACYO DUPFANA NA USIBYE INSINZI.

 • Jean Cloude Yanditse:

  RAYON GIKUNDIRO YACU IGIHE CYOSE NATWE BO MUMAHANGA 2RAKUZIRIKANA . WIHESHA AGACIRO UMUCYO NUBWIYUNJYE HAGATI YABAFANA NABAKINNYI

 • Jean Cloude Yanditse:

  RAYON GIKUNDIRO YACU IGIHE CYOSE NATWE BO MUMAHANGA 2RAKUZIRIKANA . WIHESHA AGACIRO UMUCYO NUBWIYUNJYE HAGATI YABAFANA NABAKINNYI

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza