Guhirika Issa Hayatou, imwe mu mpamvu y’urugendo rwa Infantino muri Afurika,u Rwanda ruhagaze he?

1

Abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru baravuga ko urugendo rwa Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi(FIFA) Gianni Infantino yagiriye muri Afurika rwaba rugamije guhirika Issa Hayatou ushaka gukomeza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF.

Issa Hayatou umaze imyaka 29 ayobora CAF ahanganye n’usanzwe ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Madagscar Ahmad watangarije ibiro ntaramakuru by’abafansa AFP ko yifuza impinduka kandi kuzigeraho agomba gutsinda Issa Hayatou w’imyaka 70.

Umuyobozi mushya wa CAF azamenyekana mu kwezi kwa Werurwe taliki ya 16, mu nama y’inteko rusange ya 39 ya CAF izabera muri Ethiopia.

Kuki Infantino adashyigikiye Issa Hayatou?

Issa Hayatou wabaye inshuti ikomeye y’uwahoze ayobora FIFA Sepp Blatter akaza no kumusimbura mu buryo bw’inzibacyuho ubwo yari amaze gukurwa ku buyobozi, ntiyigeze ashyigikira Gianni Infantino mu matora yo gusimbura Sepp Blatter ahubwo yahamagariye abanyafurika bagenzi be gutora Sheikh Salman Bin Ebrahim Al-Khalifa wari watanzwe n’impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Asia, n’ubwo Infantino yaje gutsinda mu cyiciro cya kabiri ku majwi 115 kuri 88.

Kuba Issa Hayatou atarashyigikiye Infantino ni kimwe mu bishobora gutuma Perezida wa FIFA nawe amwihimuraho nkuko ikinyamakuru Vanguard gisohoka buri munsi muri Nigeria cyabyanditse.


Issa Hayatou yari inshuti ikomeye ya Sepp Blatter

Ikindi gituma Infantino atifuza gukomeza gukorana na Hayatou ngo ni uko yifuza gukorana n’amaraso y’abakiri batoya.


Arashinjwa ubusaza henshi aba asinziriye mu ruhame

Kenshi aba yisinziririye

Iki kinyamakuru cyanditse ko ubwo Infantino yari muri Afurika y’Epfo mu nama yaba yarabwiye abazatora kuzashyigikira Ahmad ngo kuko bizazamura umupira wa Afurika.
Issa Hayatou nawe yatangiye kwikanga

Issa hayatou aherutse kwihaniza bamwe mu bayobozi b’amashyirahamwe abarizwa muri COSAFA bakora inama za rwihishwa, bishoboka ko nawe yatangiye kugira ubwoba no kubona ko hari abatamushyigikiye bitandukanye n’ibihe byabanje.

Abayobozi bagera kuri 24 b’amafederasiyo y’umupira w’amaguru muri Afurika baherutse guhurira i Harare muri Zimbabwe batumiwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru w’iki gihugu Phillip Chiyangwa bivugwa ko ahagarariye ukwiyamamaza kwa Ahmad uhanganye na Issa Hayatou.

Chiyangwa yavuze ko yari yabatumiye mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko kuko yari yujuje imyaka 58 no kwishimira ko yagizwe umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika y’amajyepfo (COSAFA), ariko hakibazwa impamvu atatumiye Issa Hayatou.

Abandi barwanya Issa Hayatou barimo Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria Amaju Pinnick nawe wari i Harare, ndetse iyo nama yanitabiriwe n’umunyamabanga wa FIFA Fatma Samoura wari uvuye muri Senegal, inagaragaramo umuherwa wo muri Afurika y’Epfo Patrice Motsepe.

U Rwanda ruhagaze hehe ?

Ibihugu hafi ya byose Infantino yasuye ngo birashoboka cyane ko byose bidashyigikiye Issa Hayatou, dore ko Nzamwita Vincent De Gaulle uyobora FERWAFA nawe yashinjwe gukora inama rwihishwa n’abayobozi b’umupira w’amaguru muri aka karere, nazo ngo zishobora kuba zari zigamije kurwanya umusaza Issa Hayatou.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Nzamwita yavuze ko yamaze kumva gahunda za Ahmad ategereje no kuzumva iza Issa Hayatou ubundi akabona kumenya uwo azatora, gusa nawe avuga ko ategereje impinduka.
Ati “ turashaka impinduka ariko si ngombwa gukuraho umuyobozi, kuko ushobora no kumukuraho ntihagire igihinduka, icya ngombwa ni uguhindura ibintu bimwe na bimwe bimaze igihe bidahinduka” .

Mu nshuro zose Issa Hayatou yayoboye CAF kuva mu 1988, ni ubwa kabiri abonye abo bahangana, dore ko mu matora aheruka yatsinze abandi bagabo bakomoka muri Afurika y’Amajyepfo aribo umunyangola Armando Machado n’umunyabotswana Ismael Bhamjee.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo