Kwamamaza

Imikino

Gen Musemakweli yagaragaje kutishimira ikinyabupfura gike cy’abakinnyi ba APR FC nyuma yo gutsindwa na Mukeba (AMAFOTO)

Yanditswe

kuya

na

Editor
Gen Musemakweli yagaragaje kutishimira ikinyabupfura gike cy’abakinnyi ba APR FC nyuma yo gutsindwa na Mukeba (AMAFOTO)

Nyuma yo gutsindwa ku ikipe ya APR FC mu mukino wa nyuma w’ishiraniro w’igikombe cy’Amahoro, abakinnyi b’ikipe y’igisirikare cy’u Rwanda ubwo bambikwaga imidari nk’ikipe yegukanye umwanya wa kabiri, bamwe muri bo bahise bayikuramo, ibyagaragaye nk’ibitarashimishije umuyobozi w’iyi kipe Maj. Gen Musemakweli Jacques usanzwe ari n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Abakinnyi nka Usengimana Faustin, Rwatubyaye Abdoul , Bizimana Djihadi na bamwe muri bagenzi babo, ubwo bambikwaga imidari na Perezida wa FERWAFA afatanyije n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC Col Rugambwa, Gen Musemakweli n’umuyobozi wa AZAM, bamwe muri aba bakinnyi bahitaga bakuramo imidari bakiyambikwa, ibintu bitagaragaraga neza.

Umuyobozi w’ikipe ya APR FC yagaragaye abwira yihananigiriza mu magambo ategeka abakinnyi nka Rwatubyaye Abdoul na Bizimana Dijihadi guhita bongera kwambara vuba iyo midari ndetse ababwira atsindagira, bityo bahita bongera kuyambara n’ubwo batarengaga tiribine y’icyubahiro batongeye kuyikuramo.

Umukinnyi Rwatubyaye Abdoul (hagati) aha arimo gukuramo umudari yari amaze kwambikwa nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri mu gikombe cy’Amahoro


Nyuma yo gusubirirwamo inshuro ebyiri kwambara umudari, aha umukinnyi Rwatubyaye yahise yongera arawambara

Umukinnyi Djihad yiyambura umudari yari amaze kwambikwa

Mbere yo kumusuhuza, Gen Musemakweli yabanje gusaba Djihadi gusubizamo vuba na bwangu umudari

Djihadi yahise yongera kuwambara

Iranzi Jean Claude nawe yahise awukuramo

Faustin wavuye muri Rayon Sports nawe byamugendekeye uko

Uretse kuba nyuma y’umukino abakinnyi ba APR FC baragaraje imyitwarire idasanzwe irangwa muri iyi kipe ya gisirikare izwiho kutihanganira ikinyabupfura gike, bamwe mu bakinnyi ba APR no mu mukino hagati, bagaragaje amakosa ya hato na hato aho bagiye bihesha amakarita atari ngombwa.

Umukinnyi Emery Bayisenge yaje kuvanwa mu kibuga nyuma y’aho umutoza aboneye ko ashobora kuza guhabwa ikarita y’umutuku, nyuma y’amakosa yari amaze gukora mu minota 24 y’igice cya mbere aho yari afitemo ikarita y’umuhondo, ndetse amaze no kwihanangirizwa bwa nyuma n’umukisifuzi Louis.

Umukinnyi Rwatubyaye Abdoul yagaragaye akubita umupira mu mutwe wa Diarra ubwo yari kuvugana n’umusifuzi bakemura amahane, birangira ahawe ikarita y’umuhondo.

Abakinnyi nka Iranzi kandi bahawe amakarita y’umuhondo ku makosa atari ngombwa byashoboraga kuba byatuma iyi kipe isoza umukino abakinnyi batuzuye. Bigiramana Isaa nawe yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukubita hasi umupira imbere y’umusifuzi.

Ku ruhande rwa Rayon Sports umukinnyi Ismaila Diarra yagagaje kutihanganira amakosa yakorerwagaho aho nawe yaje guterana amakofe na myugariro Rugwiro Herve bose bahabwa amakarita y’umuhondo.

IBITEKEREZO

  • CYUSA Theoneste Yanditse:

    Mumupira wamaguru bibaho arko nuko bagaragaje ikinyabupfura gicye.

  • CYUSA Theoneste Yanditse:

    Mumupira wamaguru bibaho arko nuko bagaragaje ikinyabupfura gicye.

  • CYUSA Theoneste Yanditse:

    Mumupira wamaguru bibaho arko nuko bagaragaje ikinyabupfura gicye.

  • titi Yanditse:

    biriya ni ubwana cg se mind zinkenekene comité de discipline yarikwiye kubahana yihanukiye

  • fils Yanditse:

    Ubundise bakinnyi batagira ikinyabupfura imbere yum uyobozi batwara igimbe gute

  • JEAN Yanditse:

    Abakinnyi ba APR bakabije gusuzugura kabisa! Bageze naho basuzugura General Musemakweri Kweri?!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza