Gasamagera agiye kugira Kiyovu Sports umuryango ufite ijambo

Umuyobozi mushyashya w’ikipe ya Kiyovu Sports Gasamagera Claude nyuma yo gutorwa yemeje ko agiye kuzamura umuryango wa Kiyovu Sports ukaba umuryango ukomeye kandi ufite ijambo muyindi miryango ikomeye.

Mu nama y’Inteko rusange y’iyi kipe yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, niho hatorewe komite igomba kuyobora Kiyovu Sports mu myaka ibiri iri imbere.

Gasamagara Claude niwe watorewe kuyobora Kiyovu Sports isa n’iyamaze, Kiyovu Sports muri iyi myaka isa n’iyamaze gutakaze ubuhangange yahoranye kuko itakiri mu makipe atinyitse hano mu Rwanda.

Gasamagera avuga ko afite intego ebyiri harimo kuzamura izina rya Kiyovu Sports ikagira ijambo mu ruhando rw’indi miryango ikaze.

Ati "Hari inshingano ebyiri iya mbere ni iyo kongera kuzahura umuryango Kiyovu ikongera kuba umuryango ufite ingufu mbese ufite ijambo mu ruhando rw’imiryango ikomeye. Iya kabiri ni iyo gukomeza urugendo twatangiye ku ikipe ya Kiyovu Sports ku buryo iyo ntego itazasubira inyuma kuko tuyitezeho umusaruro ufatika”

Gasamagera avuga ko abakunzi b’iyi kipe batakiboneka ku kibuga bamwemereye kumufasha ariko cyane cyane ngo bamwemereye kugarura ikinyabupfura cyagiye kibura muri iyi kipe.

Ati "Banyemereye ko bagiye gushyiramo ingufu bahereye cyane cyane kuri disipuline(discipline) kuko rimwe na rimwe yagiye ibura muri Kiyovu kandi byagiye bidusenya ibyo byarangira rero bagatanga n’uburyo ku ikipe yabo ku buryo n’ibibazo byari bikunze kuvugwamo by’amikoro bitazongera.

Abatorewe kuzayobora Kiyovu Sports uko ari 7

1. Prezida Gasamagera Claude

2. V/P wa mbere: Mvuyekure Francois

3. V/P wa kabiri,:Rutikanga Hassan

4. Umunyamabanga: Gashumba Damas

5. Umubitsi: Shaba’an Muhamed

6. DTN, Omar Munyengabe

7. Ashraf Kadubiri(Technical Commission)

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo